Canal+ yazaniye abakiriya bayo poromosiyo Back to Foot

Sosiyete icuruza amashusho Canal+ Rwanda yatangije poromosiyo Back to Foot, igamije kwegereza abakiriya bayo imikino itandukanye y’umupira w’amaguru, ariko inazanira abakunzi bayo serie nshya zirimo n’inyarwanda nka Kaliza wa Kalisa izajya itambuka kuri Zacu TV.

kwamamaza

Back to foot ni poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 27 Kanama igamije guha abakunzi ba Canal+ ibyishimo binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru, ariko harimo na film nshya abakunzi bayo bazajya bareba nkuko bivugwa n’umuyobozi mukuru wa Canal+ mu Rwanda Sophie Tchatchou.

Ati "Icyambere muri siporo ni igihe cya poromosiyo back to foot, igaruka ku mikino itandukanye nka shampiyona y’Ubwongereza, League One, Laliga, bundesliga, champions league na Saudi pro league. Nanone tubazaniye ibyiza nka serie nziza kuri Zacu TV, by’umwihariko iri kuri canal+ Shene ya 3, mu mezi ashize hari serie yitwa Shuwa Dilu ishimishije cyane irimo Gratien, ariko ubu guhera uyu munsi tariki 27 Kanama twabazaniye serie nshya yitwa Kaliza wa Kalisa, irimo umwana w’umukobwa wavuye mu cyaro akaza I Kigali. Nababwira byinshi tubazaniye kuko dufite Shene zirenga 400, kuko icyo dushaka gukora ni ugutuma buri munyarwanda abona ibiganiro byiza tuba twabageneye".

Umunyamakuru w’imikino Rugaju Reagan akaba na brand ambassador wa canal+,  yavuze ko yishimiye ibishya canal+ izanye kuko bizatuma abakunzi b’umupira w’amaguru baryoherwa.

Ati "umwaka mushya w'imikino iyo utangiye abantu bibaza ngo tuzarebera he imikino, canal+ nicyo ije gukemura nkuko isanzwe ibikora, ifite ama shampiyona akomeye abantu bakwifuza kureba, shampiyona dukunda y'Ubwongereza, shampiyona ya Espagne, si ibyo gusa badufitiye na champions league ije mu buryo bushya bw'imikinire butandukanye n'ubusanzwe, tuzagira imikino myinshi itandukanye n'iyari isanzwe ibaho, ibyo byose ku bakunzi b'umupira w'amaguru baribaza ngo ni iki kindi kiziyongeraho? haziyongeraho imikino yo gushaka itike ijya mu gikombe cya Afurika, kuri ubu n'ikipe yacu y'igihugu y'Amavubi irimo ndetse n'ibindi bihugu bitandukanye".         

Abakunzi ba canal + bahawe kandi poromosiyo aho ubu kugura decoder ari ibihumbi 5000 gusa na installation ibihumbi 5000, umuntu uguze abonema asanganywe cyangwa iyisumbuyeho ahabwa iminsi 15 yo kureba ku buntu.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Aug 28, 2024 - 08:00