Canal+ yafashije abana 28 n'imiryango yabo kubona ibyo kurya n'ibikoresho by'ishuri

Ku nshuro ya 4 sosiyete icuruza amashusho Canal+ Rwanda yafashije abana baturuka mu miryango itishoboye ibaha ibikoresho byo ku ishuri, ibishyurira amafaranga y’ishuri ndetse ifasha n’imiryango yabo.

kwamamaza

Ni muri gahunda bise Canal+ Impact aho bafasha imwe mu miryango itishoboye, bagafasha abana kujya mu ishuri bahabwa n'ibikoresho barihirwa n'amafaranga y'ishuri ndetse n'imiryango yabo igafashwa mu buryo butandukanye nkuko bivugwa na Adrien Bureau, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga muri Canal+.

Ati "Canal+ impact n’ibikorwa dukora bitanga ubutumwa bwiza byerekana ko twizeye abagize ikiragano cy’ahazaza, twizeye ko tugomba gukora ibishoboka byose tukabafasha kugirango babe mu bitwara neza bajya ku ishuri kandi bariye neza, kandi ni ikintu cy’ingenzi kuri twese, ntabwo turi hano mu bucuruzi gusa turi hano by’igihe kirekire mu gufasha abantu bandukanye dukora n'ibikorwa bifitiye u Rwanda akamaro".

Ababyeyi bafite abana bafashwa muri iyi gahunda barishimira cyane ko bafashijwe kubona uko abana bajya ku ishuri mu gihe mbere kubera ubushobozi buke bamwe biberaga mu muhanda.

Umwe ati "twari mu buzima bubi kubera ikibazo cy'amafaranga y'ishuri, byari bigoranye cyane ariko aho badufashirije ibintu byaroroshye, umwambaro w'umwana barawuduha bakanamwishyurira ishuri n'ibyo bikoresho bakaba batugenera nibyo kurya, hari ababuraraga, hari abwirirwaga, abenshi babakuraga mu muhanda ". 

Undi ati "tutarajyamo ntabwo ibintu byari bimeze neza kubera ko ubushobozi cyane cyane bwo kujyana abana ku ishuri ntabwo byari byoroshye, baradufashije bamfashiriza umwana ubu rwose turishimye kuko umwana ameze neza ageze mu mwaka wa 2 mu mashuri yisumbuye bakimufasha".

Igikorwa cya Canal+ impact kibaye ku nshuro ya 4 mu Rwanda mu gihe abana bamaze iminsi mike basubiye ku ishuri ariko akaba ari igikorwa gikorerwa no mu bindi bihugu bitandukanye bya Africa.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / IsangoStar Kigali

 Sep 27, 2024 - 07:57