Burera-Kinoni: Abatuye umudugudu wa Birwa uri mu Kiyaga cya Burera bahangayikishijwe n’ivuriro ridakora.

Abatuye mu mudugudu wa Birwa uhereye mu kiyaga cya Burera baravuga ko babangamiwe nuko ivuriro rito bari begerejwe rigiye kumara umwaka ridakora nyamara ryarabafashaga cyane. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buravuga ko iki kibazo bugiye kuba bugikemuye byihuse binyuze mu kuhimurira abaganga bazavanwa ku mirenge ikora ku mipaka.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Kinoni mu mudugudu wa Birwa uherereye mu kirwa kiri mu kiyaga cya Burera, bavuga ko iri vuriro rito rigikora ryabafashaga cyane, ariko ubu rikaba rigiye kumara igihe kingana n’umwaka ridakora.

Bavuga ko iyo barwaye bibasaba gutega ubwato bakajya kwivuriza ahitwa Munyanga.

Umwe mur’abo baturage yabwye umunyamakuru w’Isango Star, ko “Umuntu yagiraga ikibazo wabonaga aho ugurira ibinini umuntu atararemba. Ariko ubu kurwara ni ukujya Munyanga akaba ariho twivuriza.”

Undi ati: “Kera ryaradufashaga[ivuriro] kuko iyo utwana twahindaga umuriro twajagayo bakaduha ibinini ariko ubu birakomeye kuko nta muganga ukihaba.”

“ abaganga bazaga hano ariko hamaze gufungwa bahise bisubirira ku kigo nderabuzima.”

Inyubako n’ibikoresho byo muri iri vuriro bigiye kumara umwaka ridakora, ndetse hari ababifata nko guteza igihombo leta.

Bavuga ko kuba aba baturage bakigorwa no kubona aho bivuriza, bagasaba ko ryagaruka ndetse bakongera kubona abaganga.

Umwe yagize ati:“iyo inzu nta bantu barimo irasaza! Burya inzu ni abantu, ubu rero abaganga barimo ntabwo yasaza. Rwose ryongere rikore noneho umuntu nakenera ikinini, abanyabuzia batuvurire aha.”

Ndi ati: “baryongereye ubushobozi, bakongeramo n’abaganga bo kuboneza urubyaro….”

Nshimiyimana Jean Baptise; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Burera, avuga ko iki kibazo cy’abatuye mu birwa cyaganiriweho na Comite nyobozi yose hagafatwa icyemeze cyo kugikemura mu buryo bwihuse binyuze mu himurira abaganga baturutse ahandi.

Avuga ko igisubizo kitashakirwa mu gutanga amasoko kuko byatwara igihe kandi abaturage bababaye.

 Ati: “hari gushyiraho abakozi bavuye kuri centre de sante, hari no gushaka abigenga ariko kuko byo bitinda, bimara amezi atatu harimo gutanga itangaza, bakazana ibyangombwa, guhatana ndetse no gusinya amasezerano…mbese bitwara igihe. Ubu icyo tugiye gukora cyihuse ni uko tugiye gushaka abo kuri centre de sante bajye gariya gufasha abaturage bo kuri kiriya kirwa.”

Nshimiyimana avuga ko gukemura iki kibazo bizajyanirana no gukemura icy’ubwato bakoresha bwashaje ndetse na moteri yabwo ikaba yarapfuye bigatuma urujya n’uruza rugorana.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Burera.

 Nov 14, 2022 - 12:54