U Rwanda rwakiriye inama rusange ya 74 yahurije hamwe ishyirahamwe ry'abaganga bose bo kw'Isi

Kuri uyu wa kane I Kigali hateraniye inama rusange ya 74 y’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abaganga bose bo kw’isi (World Medical Association), aho kuri iyi nshuro bari kwiga ku ngamba zo kugirango urwego rw’ubuzima mu bihugu bitandukanye rutekane cyane cyane no kurebera hamwe uruhare abaganga bafite kugirango bakomeze bakumire ibyorezo bigenda bigaragara hirya no hino kw’isi nka Covid-19.

kwamamaza

Ni inama rusange y’iminsi 4 yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane I Kigali, yahuje ihuriro ry’amashyirahamwe y’abaganga bose bo kw’isi (World Medical Association) aho abayitabiriye ahanini barimo kurebera hamwe uburyo urwego rw’ubuzima mu bihugu bitandukanye rutekana cyane cyane abaganga bagaragaza uruhare bafite mu gukumira ibyorezo ndetse no kugaragaza uko bakwitwara mu gihe haraho byagaragaye.

Dr. Ntirushwa David umuvuzi w’indwara z’ababyeyi akaba n’umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abaganga mu Rwanda yavuze ko ku ruhande rwabo nk’abaganga kwakira iyi nama ari uburyo bwiza bwo kuganira ku mwuga w’ubuvuzi ndetse no kungurana ibitekerezo ku mikorere inoze yawo.

Yagize ati "tuyifitemo inyungu nyinshi cyane cyane ko kuba twabashije guhuza abo baganga bose cyangwa se abo bayobozi b'abaganga mu bitaro bigiye bitandukanye baturutse ku migabane yose y'Isi, ni uburyo bwiza bwo kugirango tuganire umwuga w'ubuvuzi tuganira ku bintu byinshi bigiye bitandukanye ari imikorere y'ubuvuzi ari ndetse n'ibikorwa biba bikenewe kugirango ubuvuzi bube bwarushaho gukorwa neza".

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama n’umwanya mwiza wo gusangiza amahanga intambwe rumaze gutera muri serivise z’ubuvuzi no gukumira ibyorezo nka covid-19 u Rwanda rwakoze ibishoboka byose kigacika mu gihugu ndetse no gukomeza kwigisha abaganga bahagije gusa ariko ngo haracyagaragara imbogamizi rusange kw’isi zo gukomeza gukora inkingi zihagije nkuko umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Yvan Butera yabikomojeho.

Yagize ati "aha tuba turimo dusangira ubumenyi n'ibyo bihugu bigiye bitandukanye, duhereye ku cyorezo cya covid twabashije kugikumira ku buryo bwiza dufatanyije twese n'inzego zigiye zitandukanye, uyu munsi twaganiriye cyane twitsa ku bigendanye no gukora inkingo n'imiti kugirango turwanye ibyorezo, turimo tunakaza ingamba zo kugirango twigishe abaganga benshi bahagije......imbogamizi zihari turacyafite urugendo rwo gukora inkingo n'imiti n'ibindi".     

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abaganga kw’isi Dr. Osahon Enabulele agendeye ku buhamya bw’icyorezo cya covid-19 aho buri gihugu cyabaye nyamwigendaho yavuze ko kugirango izo mbogamizi zicike aruko ibyuho bikigaragara mu miyoborere y’ibihugu bimwe na bimwe byavaho hakabaho gushyira hamwe.

Yagize ati "Haracyari ibyuho byinshi, icyuho cya mbere kigaragara mu miyoborere y’ibihugu dukurikije nk’ibyo twabonye mu gihe cy'icyorezo cya covid-19 isi yose yari yihugiyeho, aho buri wese yabaye nyamwigendaho, ubu rero turikurebera hamwe uburyo imiyoborere y’ibihugu byose byagenda neza hakabaho gushyira hamwe. Dukeneye gukora cyane bishoboka tukareba ko twakiza ubuzima bw’abaturage ndetse tugahaza ibyo bakeneye".

Mu nshuro 74 zose iyi nama rusange imaze iba, u Rwanda rubaye igihugu cya kabiri kw'isi cyiyakiriye bitewe n’umuvuduko rugaragaza mu gushyira imbere umutekano w’ubuzima buzira umuze ku baturage barwo.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Oct 6, 2023 - 15:11