BURARA:  urupfu rw’amayobera rw’umwana w’umukorwa rwatumye adashyinyurwa nta buyobozi

Haravugwa Inkuru y’akababaro y’urumva rusa n’amayobera rw’umwana w’umukobwa W’intara 19 bamwe bavuga ko byatangiye atotezwa yitwa Umututsi akanabwirwa amagambo mabi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama buvuga ko bwoherejeyo Inzego z’ubugenzacyaha kugirango hamenyekane icyamwishe nuko ahabwe ubutabera. Nimugihe umuryango wa nyakwigendera wanze kumushyingura ubuyobozi butarahagera.

kwamamaza

Ku isaha ya saa moya z’ijoro nibwo inkuru y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 19 witwa MUKAMUTESI Angelique wo mu Mudugudu wa Sasa, Akagali ka Karangara mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Burera, yumvikanye mu baturanyi be. Bavuga ko ari urupfu rw’amayobera bitewe n’ibimenyetso yagaragazaga by’ibisimba byamusohokaga mu mubiri, nkuko bamwe babihamya.

Umwe yagize ati: “ ngo ibisimba byajyaga biramuvamo umubiri wose , yewe ngo no mu kanwa, bikisohora mu mubiri!”

Undi ati: “ hota ntabwo bisanzwe kuko n’abaganga dufite b’abahanga bamupima batubwiza ukuri nuko tukamenya icyamwishe nyirizina.”

Umubyeyi we yagize ati: “ apfuye rubi, apfuye ibisimba byose biri gusosoka: inzoka yarasosotse, imbeba, imitubu, ibikeri bigasosoka mu gitsina nuko nyuma yaho ibindi byaje ejo bundi byasosokaga mu kibuno. Abaganga narabiberetse, ibintu bimeze nk’amafiriti, inyama za zingalo…byose byarasosotse nuko ndababwira nti ‘ umwana wanjye, hejuru hari Imana, wumve ko….”

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko mbere yuko Nyakwigendera arwara yabanje gukorerwa itotezwa rishingiye ku moko bamubwira amagambo mabi ndetse n’ibindi, nkuko umubyeyi wa Nyakwigendera, NYIRANTEGEREJE Beatrice, yabitangarije  Isango Star.

Yagize ati: “bakamubwira bati Mukamutesi ukuntu uteye ni uku: ufite amabere nk’ay’ibibibuto bya voka, ukaba ufite nk’ay’ingumba y’ingurube…bati harya niyo mpamvu muri kujya kwihirika ku murenge ngo muri kuryamayo ngo muri abatutsi?! Iyo ngengabitekerezo, uyu yarahari n’aba ni abayobozi!”

“Bafashe impapuro barazandika baravuga ngo bazijyanye ku murenge, izindi za mbere zipora arazibika( uwo wahavuye) ntibazimpereza kuko namwe murabona uko meze. Nkavuga ubuzima bwanjye bakabwanga nuko igihe kiragera cy’umuryango njya kwicara n’ubundi …nuko bakavuga ngo ‘ wapfa wapfusha ntituzakwakira.”

Ibi kandi byemezwa n’abaturanyi b’uyu muryango. Nabo bavuga ko bumvise mu bihe bitandukanye kandi inzego zibishinzwe zikabyinjiramo.

Umwe yagize ati: “ umwana bari kumutiteza hamwe na Nyina nuko habaho iperereza 3 zimwe ziri mu Murenge. Bari bari kuvuga ngo ni Umututsi nabavemo, ngo iwabo ni I Nyamata. Bakoze iperereza n’umuyobozi w’umudugudu nawe yabigiyemo ariko bimwe biri ku murenge….”

Ndayisaba Egide; Umuyobozi w’umurenge wa RUGARAMA, avuga ko hari inzego zoherejwe kugira ngo zisuzume iby’uru rupfu zirimo iz’ubugenzacyaha kugira ngo ashakirwe ubutabera.

Yagize ati: “apfuye nibwo hazamutse ikintu ko ashobora kuba ari amarozi ariko twasabye inzego zibishinzwe ko zabikurikirana …bakajya kwa muganga bakamupima bakamenya icyamwishe hanyuma bikazajya mu nkiko.” 

Ubwo Isango Star yakoraga iyi nkuru kur’uyu wa gatandatu, umuryango wa Nyakwigendera wari wanze ku mushingura ubuyobozi butarabageraho.

Umuturage umwe yagize ati: “impamvu yabiteye ni uko yavuze ko atari buhambe umwana we hatabanje hakorwa iperereza.”

Icyakora uko amasaha yagendaga yigira imbere niko inzego z’ibanze zahageraga ndetse n’izishinzwe umutekano kugira ngo zikurikane icyo uyu mwaka w’umukobwa yazize.

Gusa bamwe mu bantu bakuru bavukiye kuri ubu butaka banenga iyi myitwaririre n’abashyize imbere amoko yagejeje iigihugu kuri Jenocide yakorewe abatutsi  Rwanda (1994).

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -Rugarama - BURERA.

 Jan 6, 2025 - 12:28