
Bugesera: Ubwishingizi bw'umuceri bwarinze abahinzi ibihombo
Nov 15, 2024 - 15:32
Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera bavuga ko gahunda ya Leta ya Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi ibafasha kwirinda ibihombo ariko bagasaba ko yareka kwishingira ibishoro gusa, ahubwo ikagera no kwinshingira umusaruro kuko aribwo bakunguka.
kwamamaza
Gahunda ya Leta yo gushinganisha ibihingwa n'amatungo ya Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi yaje kugira ngo ifashe abahinzi n'aborozi guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ibarinde ibihombo mu mwuga wabo.
Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Rurambi mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, bavuga ko gushinganisha umuceri wabo byabarinze ibihombo nyuma y'uko umwuzure uwangirije maze barashumbushwa.
Gusa aba bahinzi bo mu gishanga cya Rurambi, bavuga ko kuba hari uburyo bumwe bwo gushinganisha umuceri bugizwe no gushinganisha ibishoro bashyira mu buhinzi, basaba ko hajyaho n'uburyo bwo gushinganisha umusaruro n'ubwo ubwishingizi bwakwiyongera ngo biteguye kubutanga.
Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi mu karere ka Bugesera, Ntazinda Rongin, avuga ko ubusanzwe amasezerano y'umuhinzi n'ikigo cy'ubwishingizi agizwe no gushinganisha ibishoro ariko ngo niba bifuza kujya bashinganisha umusaruro ngo bagiye kubakorera ubuvugizi kuri MINAGRI n'ibigo by'ubwishingizi.
Kuri ubu bwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo mu karere ka Bugesera buri 2% ariko ubukangurambaga burakomeje. Kuva gahunda y'ubwishingizi ya Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi itangiye mu Rwanda mu 2019, abahinzi n'aborozi bamaze gutanga miliyari 9 na miliyoni zisaga 300, harimo eshatu na miliyoni 747 zatanzwe na Leta kuri nkunganire ya 40%. Ni mu gihe miliyari 5 na miliyoni 309 zashumbushijwe abahuye n'ibihombo, 46% zayo zahawe abahinzi.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Bugesera
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


