Ubuke bw'inzu z'urubyiruko butuma rurushaho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rilima bavuga ko babangamiwe no kutagira inzu z'urubyiruko bituma batamenya amakuru ahagije kubuzima bw’imyororokere,arinabyo bituma bandura virusi itera Sida n'inda zitateganyijwe.

kwamamaza

Ibyo ni ibivugwa na rumwe mu rubyiruko ruvuga ko rwisanga rwakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kubwo kubura udukingirizo ndetse banacishamo bakavuga ko duhenze bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ikibazo nyamukuru uru rubyiruko rushyira imbere, n’ukutagira inzu z’urubyiruko zibegereye bigatuma batamenya amakuru kubuzima bw’imyororokere.

Dr. Nyirinkindi Aime Ernest Umuyobozi ushinzwe ubukangurambanga n’itumanaho mu ishami ryo kurwanya Sida mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) avuga ko uru rubyiruko aho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye rukaba rwakandura sida bakwiye kujya bagana ibigo nderabuzima bakabafasha.  

Yagize ati "hakagombye gushyirwaho uburyo bubabereye bifuza ariko bisaba amafaranga, kuba twavuga ngo turashyiraho umuntu uzajya ubaha udukingirizo, uzajya uhahora,ahubwo twabakangurira no gukoresha serivise zihari".    

Rugasaguhunga Jean Baptiste Umuvugizi wa Minisiteri y'urubyiruko n’umuco avuga ko kubaka inzu z’urubyiruko biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi bityo bikazafasha uru rubyiruko kubona aho babonera amakuru ajyanye n'imyororokere.

Yagize ati "urebye imirenge 416 yose iri mu gihugu kugenda ibigo byose bishyirwamo ibyo birimo birakorwa, hariho gahunda yuko ibyo bigo bizajya mu mirenge yose ukurikije nkuko biteganywa muri gahunda ya Leta y'imyaka 7". 

Ubushakashatsi n’ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa virusi itera Sida bwa 2022 bugaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’ubu bwandu.

Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7% naho abagera ku 100 bandura buri kwezi, abandura cyane n'abari hagati y’imyaka 25-29 bakaba bakubye abahungu inshuro 3.Kugeza ubu ubushakashatsi ku bana babahungu bandura bangana na 2,2%.

Mu Rwanda ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka itanu ishize, aho abandura kuri ubu ari abantu 5000 ku mwaka. 

Inkuru ya Kayitesi Emeliene / Isango Star Bugesera

 Feb 27, 2023 - 06:42