Akarere ka Kirehe gafite gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa SIDA ku mupaka

Bamwe mubaturiye umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania ndetse n’abahakorera bavuga ko nubwo birinda icyorezo cya SIDA bitababuza kugira impungenge zo kucyandura kubera urujya n’uruza rw'abakoresha uyu mupaka ariko cyane cyane abashoferi bavayo cyangwa baza mu Rwanda, bakanavuga kandi ko ubukene arinabwo bubatera gukora imibonano mpuzabitsina.

kwamamaza

Bamwe mu bakorera n'abaturiye umupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe mu burasirazuba bw’u Rwanda uhavuye ugana i Kigali ni km 155 kimwe nuko uvuye Kigali nabyo ni km 155, ni ahantu haba urujya n'uruza rw’abantu n’imodoka kuburyo kuvuga ko hakorerwa uburaya byoroshye bakavuga ko bibasaba kwirinda cyane.

Ibyo abaturage bavuga ntibanyuranya n'inzego z’ubuzima muri aka karere nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe Dr. Bimenyimana Jean Claude aho avuga ko ubwandu bushya bwiganje cyane mu mirenge ikora ku mupaka.

Ati "ikigo gifite abaturage benshi gikurikirana n'ikigo nderabuzima cya Kirehe ni nacyo gifatanye n'ibitaro, gifite ibihumbi birenga 45 ariyo mpamvu tubona kiri mu bifite benshi bangana na 518, ikigo gikurikiraho ni icya Rusumo kiba mu murenge wa Nyamugari hafi n'umupaka wa Rusumo gifite abantu gikurikirana benshi, gifite abakurikiranwa bangana na 416, ikindi kigo ni icya Murindi gifite 404 nacyo gifite igice kinini gikora ku mupaka".     

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwabwiye abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima bibumbiye muri ABASIRWA bubagaragariza ko hari gahunda yo gukumira ubwandu bushya barushaho gukora ubukangurambaga, ndetse bakarushaho gushaka igituma ubushomeri bugabanuka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukandayisenga Jamviere ati "ku mupaka ubu hari kugenda haza ibikorwa bitandukanye byatuma bwa bushomeri bugabanuka ariko kubo byanze kwifata ni ugukoresha agakingirizo kandi tuzakomeza kugenda tubyigisha ntabwo tuzacogora".  

Akarere ka Kirehe gakora ku mupaka wa Tanzania ndetse n'u Burundi kakaba ari akarere karimo umuhora unyurwamo n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gatuwe n’abaturage ibihumbi 460.

Aka karere karimo ibitaro bimwe n’ibigo nderabuzima 19 na poste de sante 47, abafite virusi itera SIDA bakaba bangana 5010, ubwandu bushya bukaba buri kuri 0,23.

Mu Rwanda abantu bafite virusi itera SIDA bipimishije bakaba babizi bari kuri 95%, ubwandu muri rusange bukaba buri kuri 3%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kirehe

 Dec 1, 2023 - 07:46