
Bitwaga ibimuga n’andi mazina atesha agaciro: Hibutswe abafite ubumuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Jun 13, 2025 - 09:43
Kuri uyu wa Kane, mu karere ka Rubavu, inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD Rwanda) n’imiryango n’amahuriro itandukanye y’abantu bafite ubumuga bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abafite ubumuga bishwe muri Jenoside.
kwamamaza
Mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ubumuga bari mu bibasiwe cyane kuko batashoboraga kwirwanaho.
Mbarushimana Gerard, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu, ashimangira ko kwicwa kw’abafite ubumuga muri Jenoside byaje bikurikira ihezwa n’ivangura bakorerwaga na mbere yayo.
Ati “kwicwa kwabo (twe abafite ubumuga), byaje byiyongera ku ivangura bagirirwaga na leta yariho ndetse n’imiryango bavukagamo, mu baturanyi no mu bandi bana bavukanye cyangwa se bari baturanye, bari bafite amazina atuma bigunga bumva nta gaciro bafite.”
“Bitwaga ibimuga n’andi mazina atesha agaciro, aka gahinda ko guhezwa mu miryango bari basanganywe leta yakoze Jenoside yongeyeho no ku bica urubozo bazira ko ari Abatutsi nkaho ibibazo bari basangwanye bitari bihagije”.

Mugisha Jacques, Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, ashima ko ubuyobozi bwahagaritse Jenoside bwanasubije abafite ubumuga agaciro bari barambuwe na leta yashyize mu bikorwa Jenoside kuko na mbere yayo bakorerwa ivangura.
Ati “uyu munsi twicarana n’inzego z’ubuyobozi bwacu, dukora ibikorwa bitandukanye kandi tukabikorera mu Rwanda nyamara kera kumubona hanze byabaga bisa naho ari ukubonekerwa, igitekerezo kijyanye no kubaka ubushobozi bwo gutekereza kandi tukageza kure ntabwo natwe twasigaye inyuma haba ku bidukorerwa haba no kubyo natwe ubwacu dukora”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) asaba abafite ubumuga barokotse ndetse n’abamugajwe na Jenoside kudaherwanwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Ati “uwagize amahirwe akabasha kurokoka nuko icya mbere ataheranwa nayo mateka mabi twaciyemo ashaririye ahubwo nawe yakumva ko bimureba kugirango yiteze imbere, ateze imbere igihugu, agishakire amahoro, agishakire umutekano, ni ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda nibyo bizatugeza ku iterambere rirambye, iterambere ritazongera guhungabanywa n’ibyabaye”.

Iki gikorwa cyo kwibuka abafite ubumuga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, hazirikanwa itotezwa no gushinyagurirwa bakorerwaga mbere yo kwamburwa ubuzima, ndetse hanaremewe abafite ubumuga harimo n’ababukomoye kuri Jenoside ndetse n’ingaruka zayo.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


