Burera: Hari abajya gushaka imirimo muri Uganda bagaruka bagasanga baranyazwe imitungo yabo

Hari abaturage bo mu murenge wa Kinyababa bavuga ko bambuwe imitungo yabo kubera ko bagiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bagaruka bagasanga yarafashwe n’abandi bikaba bitera amakimbirane.

kwamamaza

Abo mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, agace kegeranye cyane n’igihigugu cy’abaturanyi cya Uganda, nibo bavuga ko bahura n'ibyo bibazo by'uko abajya gupagasa muri icyo gihugu bagaruka bagasanga hari abanyazwe imitungo irimo n’ubutaka.

Urugero rwahafi ni urw'uwitwa Munyaruhengeri Bernard uvuka mu kagari Rutovu mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera avuga ko yasanze umurima we barawutwaye nyuma yo kugaruka akaba yarabuze aho yubaka .

Ikibazo cy’abajya gushakira imibereho mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bagasanga banyazwe ibyaho, si icya Munyaruhengeri gusa ngo kuko hari benshi bahura nabyo.

Aba baturage barasaba ubuyobozi kwinjira muri iki kibazo kugirango bene imitungo abe aribo bayigumana, uhereye kuri Munyaruhengeri wagarutse akaba ari gusembera yarasize ubutaka mu Rwanda.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Burera Nshimiyima Jean Baptiste avuga ko nta muntu wemerewe kunyaga umutungo w’umuturage yitwaje ko adahari, akavuga ko bagiye kubyinjiramo nk'ubuyobozi aba baturage bagahabwa uburenganzira ku byabo.

Ati "umutungo w'umuntu ntabwo umuvaho cyangwa hakagira uwumwambura iyo icyo kibazo cyagaragaye turagikurikirana nk'ubuyobozi kugirango umuturage ahabwe uburenganzira bwe". 

Kuba abava hakurya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bagaruka mu gihugu cy’ababyaye basanga ntaburenganzira bakigira ku mitungo yabo, hari abavuga ko byongera amakimbirane ashingiye kuri iyo mitungo mu miryango.

Kurundi ruhande nabwo ngo bitewe nuko hari abagenda bagatinda, rimwe narimwe bagahirwa n’urupagaso abandi bikanga ntihagire n’agakuru kabo kagaruka i Rwanda bakibagirana, ngo nibyo bituma hari n'abakeka ko batakiriho iyo mitungo bakayiyandikaho.

Emmanuel Bizimana /Isango star mu karere ka Burera.

 Nov 13, 2023 - 14:18