Bifuza ko imiti igabanya umukana yashyirwa muri za Farumasi
Mar 7, 2024 - 13:44
Bamwe mu bantu bifuza ko imiti igabanya ubukana bwa Sida yashyirwa muri za farumasi zigenga nkuko hashyizwemo ibikoresho bipima Virus ya Sida bigafasha abantu kwipima. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko atari ngombwa cyane kuko kugeza ubu imiti itangirwa ku bigo nderabuzima kandi abayikeneye bayifata neza.
kwamamaza
Ibi byatangajwe mugihe SIDA ikigaragara nk’icyorezo gihangayikishije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.
Gusa abaturage batandukanye bavugako kuba umuntu ashobora kugura ibikoresho byo kwipima virus itera Sida mu maduka acuruza imiti [ farumasi] ari byiza kuko bituma abantu bamenya uko bahagaze.
Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “Akamaro biragafite cyane kuko nawe wipimye ukamenya uko uhagaze byagira morale yo guhita ujya kwa muganga nuko bakaguha imiti.”
We na bagenzi be bashimangira ko byaba byiza hagiyemo n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
Umwe ati:“numva ko no mu ma farumasi yose yajyamo imiti kugira ngo umuntu wese niyipimisha atazagira isoni zo kujya kwa muganga gufata iyo miti akeka ko yahahurira n’abandi bantu baziranye.”
Undi ati “byafasha abantu bose kwitinyuka nuko bakajya babonera imiti hafi, kandi batagiye ku kigo nderabuzima kuko ushobora kujyayo ugatekereza yuko ushobora guhurirayo n’abantu bakuzi wenda bakagenda bakuvuga ahantu mutuye.”
Minisitiri w’ubuzima, Dr.Sabin NSANZIMANA, avugako byaba byiza ariko bitihutirwa cyane kuko abasanzwe bayifatira mu bigonderabuzima n’ahandi bayifata neza kandi nta kigoranye kirimo.
Ati: “ ntabwo turageza aho dushyira imiti igabanya ubukana muri farumasi kuburyo abantu bayifatirayo. Ubundi kubona imiti igabanya ubukana ntabwo bigoye, ntabwo yishyuzwa kandi ntibiragera aho abantu bavuga ngo twarayibuze.”
Yongeraho ko“ rero kuyikwirakwiza mu mafarumasi uyu munsi, tubona ko ntacyo byaba bitwaye ariko ntanubwo byihutirwa cyane bitewe n’izo servise zindi zihari kandi zifasha.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana anavuga ko kwipima ikisangana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bidasobanuye guhita utangira imiti.
Ati: “ubundi iyo wipimye ugasanga ufite HIV, kuri ka gatest bakoza ku ishinya, ntabwo uhita uvuga ngo ndarwaye mumpereze imiti, ngo ujye ku kigo nderabuzima , haba muri prive cyangwa mu bigo bya leta ngo usabe imiti. Iyo uhageze bagukorera ikindi gipimo cyisumbuyeho cyo kubyemeza.”
Mu mpera z’umwaka w’ 2023, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryashyize U Rwanda mu bihugu 5 ku isi byabashije kugabanya icyorezo cya sida, aho ubwandu bushya kuri ku kigero cya 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya buri mu rubyiruko.
Nimugihe ubwandu bwa HIV buri kuri 3%. Naho abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida bakaba ari 218.314.
@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


