Umubare w'Urubyiruko rw'abakorerabushake ugiye kongerwa

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda (MINALOC) iratangaza ko igiye kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake, umubare wabo ukava ku bihumbi 600 babarurwa uyu munsi bakagera hafi kuri miliyoni n’igice.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda no ku Isi, urubyiruko rw’abakorerabushake nirwo rwumvikanye cyane rufasha inzego za Leta mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo cyari cyahagaritse ubuzima bw’abantu.

Nyuma y’ibyo n’indi mirimo yose yo mu nzego z’ubuyobozi n’ahandi ngo harateganywa ko hakongerwa umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake maze bagakomeza kunganira inzego z’ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye bya Leta.

Ibi bivugwa na Richard Kubana umuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Yagize ati "dufite indi gahunda yo kwegera urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse no kongera umubare wabo kugirango barusheho gutanga umusaruro muri sosiyete".   

Ngo urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubundi ni abafasha ba buri munsi b’abayobozi mu nzego z’ibanze nkuko bivugwa na Ntiruhorwa Abouba, Sedo w’akagari ka Rwezamenyo ya 1 mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati "badufasha muri byinshi, nkiyo bitanze bakadufasha mu kubakira abaturage, bakadufasha mu bikorwa by'umuganda, bakadufasha mu bukangurambaga buba butandukanye, urubyiruko rwaritanze mugihe cya Covid, bari mu bambere badufashije mu guhangana n'iki cyorezo twe nk'inzego z'ibanze, tubabonamo imbaraga zikomeye kuri twe, iyo hongerewe umubare wabo bivuze ko na byabindi badufashaga bigomba kwiyongera".   

Ni ibyemezwa kandi na Kwizera Bertin umuhuzabikorwa w’ungirije wa Youth Volunteers mu karere ka Nyarugenge we avuga ko uretse Leta no kuri urwo rubyiruko rubigiriramo inyungu zinyuranye.

Yagize ati "turavuga kenshi mu rubyiruko ngo nta mirimo dufite ariko iyo tuje tukishyira hamwe tugakora nk'itsinda runaka buri muntu azana igitekerezo mukaba mwabasha kugira iterambere mugeraho, ariko nuguma munzu ukikingirana ntawe uzamenya ibitekerezo ufite, ntabwo uzamenya aho abandi bageze, urubyiruko twishyire hamwe dutekereze icyateza imbere urubyiruko n'icyateza imbere igihugu muri rusange".  

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda babarirwa mu bihumbi 600 ariko biteganyijwe ko bashobora kongerwa bakagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 500, abo bakazakomeza gufatanya n’inzego za Leta mu bikorwa bitandukanye ndetse n’ubukangurambaga bunyuranye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 17, 2023 - 08:13