
Basabwe kumenyesha MINAGRI ikigo cy’ubwishingizi kizajya kitubahirije amasezerano
Oct 10, 2024 - 13:27
Abahinzi n’aborozi mu karere ka Rwamagana bavuga ko gahunda yo gushinganisha imyaka n’amatungo ya Tekana muhunzi mworozi ari nziza. Ariko bagaragaza ko hari ibigo by’ubwishingizi bisiragiza abashinganishije ibyabo. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yemeranywa n’abo ariko ikabasaba kujya bayimenyesha mu gihe hari ikigo cy’ubwishingizi kitubahirije amasezerano cyagiranye nabo.
kwamamaza
Mu gikorwa cyo gushumbusha abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Rwamagana, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Minagri yagaragaje ko ibyago biza mu buhinzi n’ubworozi bidateguwe ku buryo ababikora bashobora kugwa mu gihombo cyo gupfusha imyaka cyangwa itungo bitunguranye.
Iyi minisiteri igaragaza ko ari yo mpamvu Leta ibasaba gushinganisha ibihingwa n’amatungo yabo kugira ngo birinde ibihombo.
Eric Rwigamba; umunyamabanga wa Leta muri Minagri, yagize ati: “muri iki gihe ubwishingizi turimo muri iki gihugu ntabwo ari bwa bundi bwo kubeshya. Wishyura umusanzu wawe, wahura n’igihombo bakushyura.”
“umukoro wacu ni ugushishikariza abandi banyarwanda bose.”
Dr Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi mukuru wa BK, avuga ko bafatanya na Leta muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kugira ngo barinde umuhinzi n’umworozi kuba yahura n’ibihombo.
Ati: “gushyigikira by’ubuhinzi n’ubworozi bibarinda igihombo cyaturuka ahariho hose, cyane cyane mu buhinzi, ibijyanye n’ingaruka z’ikirere gihindagurika: izuba, imvura, imyuzure, imiyaga. Iyo uri mu bwishingizi uratekana nk’uko iyi gahunda yitwa.”
N’ubwo abahinzi n’aborozi bashishikarizwa gushinganisha ibihingwa n’amatungo yabo, bamwe bavuga ko hari ibigo by’ubwishingizi bitubahiriza amasezerano baba baragiranye.
Bavuga ko hari aho usanga umuntu bamusiragiza, agashumbushwa yiyushye akuya.
Umwe yagize ati:”bishobora kuba noneho ugasanga insurance ntabwo yishyuye umworozi ku gihe. Ugasanga na wa mworozi atangiye kugenda acika intege. Icyo twasaba insurance (ubwishingizi) nkuko itegeko ribiteganya rivuga ko ari iminsi 30 umworozi apfushije itungo, bakabirebyeho noneho muri iyo minsi bakajya bashumusha umworozi ku gihe.”
Undi ati: “ni uburyo bwo kutishyurira ku gihe umworozi igihe yagize ikibazo. Kuri procedure zijyamo, uyu munsi inka yawe ishobora kuba yagize ikibazo nukp veterineur akabaragira nuko ugasanga bigiye mu bwishingizi bimaze iminsi, icyumweru cyangwa ukwezi ugasanga niho hazamo ikibazo.”
Icyakora Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eric Rwigamba, avuga ko impungenge z’abatinya gushinganisha ibihingwa n’amatungo bitewe na bimwe mu bigo by’ubwishingizi bibahemukira zumvikana. Ariko abizeza ko Leta aricyo ibereyeho kugira ngo ibafashe kubona ibyo bagenewe.
Yagize ati: “impungenge zishobora kubamo kandi abaturage kuzigira birumvikana. Ariko igikorwa nk’iki nicyo cyatuzanye kugira ngo duhumurize abaturage. N’abakibata wenda bahura n’ibibazo byo kutishyura tuba duhari kugira ngo tubafashe gukurikirana nuko tumenye icyabiteye.”
“Ariko icyo twizera cyo ni gahunda nziza mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.”
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu karere ka Rwamagana gushinganisha imyaka n’amatungo bigeze kuri 85%. Ni mu gihe abahuye n’ibihombo mu buhinzi bahawe inshumbushanyo ya miliyoni zisaga 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho mu bworozi bahawe isaga miliyoni 10.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


