
Abakora ubuhinzi bw’umwuga barataka guhombywa no kutagira ubuhunikiro bugezweho
Dec 6, 2024 - 08:53
Abakora ubuhinzi bw’umwuga baravuga ko babangamirwa nuko uburyo bwo guhunika umusaruro w’ubuhinzi butarakwira hose bityo ko bituma hari bimwe mu bihingwa beza mu gihe umusaruro ubaye mwinshi ukaba wakangirika ibyo bikabateza igihombo gikomeye.
kwamamaza
Bamwe mu bakorera umwuga w’ubuhinzi ahatandukanye mu gihugu bavuga ko babangamiwe no kuba bifuza gukora ubuhinzi bwabo kinyamwuga ariko bakabangamirwa nuko hatari ubuhunikiro buhagije bahunikamo imyaka bejeje ibyo bigatuma bayigurisha ku giciro gito ibyo babonamo nk’igihombo kuri bo.
Umwe ati "nko kuri avoka ni igihingwa kigira imbogamizi yo kwerera igihe kimwe ahantu hose niba zeze zerera rimwe, iyo zereye rimwe no ku isoko zihurirayo ari nyinshi ugasanga zimwe zisa n'izitaye agaciro kandi iyo zibuze zigasa n'iziburira icyarimwe".
Undi ati "imbogamizi zihari nuko mu guhinga imbuto tuyigura ihenze twamara kuyigura ihenze umusaruro waboneka ukabona ari ifumbire ari ibyo ukoresha kugirango wunguke ugasanga ari igihombo kinjira, ubitanga uko ubibonye kuko nibimara igihe nta gaciro bizagira bigupfire ubusa".
Aba bahinzi bakaba basaba ko uburyo bwo guhunika bwatezwa imbere kandi bukagezwa henshi.
Undi akomeza agira ati "bikunze ko haboneka uburyo bwo guhunika byaba ari akarusho, byaba ari byiza".
Undi ati "habaye hariho uburyo umuntu yabihunika byafasha kugirango urindire cya gihe kirimo agafaranga, umuhinzi ahinga ashaka kunguka ntabwo ahinga ashaka guhomba".
Kuri ibyo umuyobozi muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe guteza imbere ubuhinzi buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick, avuga ko kugeza uyu munsi mu Rwanda hafunguwe inyubako itunganya ikanahunika umusaruro ukawurinda kwangirika bityo abahinzi bakwiye gukorana nayo kuko bizatanga umusaruro.
Ati "hari umusaruro upfira ku kuba abahinzi badafite uburyo bugezweho bwo kuwubungabunga, turaza gukomeza dushyira imbaraga dufatanyije n'abafatanyabikorwa gushishikariza ishoramari kugirango abashoramari barusheho kwibona mu Rwanda, abashoramari uko barushaho gushora imari mu gihugu, uko ikoranabuhanga rikomeza gukora ibintu byinshi kandi bigezweho mu gihugu niko amafaranga aturuka mu musaruro w'ubuhinzi azakomeza kwiyongera, ibyo byose bikubiye muri gahunda ya NST2".
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda ibigera kuri 30% by’umusaruro w’ubuhinzi byangirika uhereye mu gihe cy’isarura kugera ku gihe cy’isoko. Imboga n’imbuto bikaba aribyo byangirika cyane ugereranyije n’ibindi bihingwa.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


