
Barasabwa kugira ubushishozi batumiza ibicuruzwa bifashishije ikoranabuhanga
Mar 7, 2025 - 12:42
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, ntibahuriza hamwe ku gikorwa cyo kugura bimwe mu bicuruzwa babitumije mu mahanga bifashishije ikoranabuhanga, bakavuga ko bashobora kugwa mu gihombo nyamara abandi bakemeza ko ari uburyo bwo kwizera bitewe naho wanguriye.
kwamamaza
Gutumiza ibicuruzwa mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga ni kimwe mu bikomeje kwifashishwa na benshi mu bihugu bigiye bitandukanye, ndetse kugeza ubu mu Rwanda ubu bucuruzi buri kugenda bukura umunsi ku wundi, yaba ku bitumizwa mu mahanga n’ibikorerwa imbere mu gihugu, ahanini bitewe nuko bibarinda gukora igendo nini.
Hari abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko bafite icyizere gike mu kugura bimwe mu bicuruzwa muri ubwo buryo, ngo kuko iyo utaguye mu gihombo ntunyurwa nibyo uhawe.
Umwe ati "haje abatubuzi benshi, hari abantu benshi bapirata ugasanga umuntu ashinze nk'urubuga ari urwo guteka umutwe gusa akabikora rimwe kabiri ari ibintu bizwi bizima yamara kubona amafaranga agahita acaho kandi ntahantu wamubariza".
Ku rundi ruhande, abasanzwe bagura ikintu mu mahanga bakoresheje ikoranabuhanga bavuga ko kugura muri ubwo buryo ntakibazo kirimo ahubwo bisaba kugira amakuru ahagije.
Umwe ati "hari ikote nigeze kuguraho, iyo utumije kuri ya foto uba wabonye niko biza ntayindi mpinduka uvuge ngo baguhinduriye cyangwa bakuzaniye ibara udashaka, gusa iyo watumye kuriya bakubwira ngo ukwezi umutima ntabwo uba uri hamwe uravuga uti reka nyatange bazabizana cyangwa ntibabizane".
Mu mboni y’impunguke mu bukungu, Habyarimana Straton, avuga ko nubwo abagura muri ubwo buryo bakomeje kwiyongera ariko bagomba gushishoza ndetse bakagira amakuru ahagije, bitewe naho bashaka kugurira.
Ati "biriya bintu byo kugura ukoresheje ikoranabuhanga ni byiza ariko harimo ingaruka mbi nyinshi zishobora kubaho ku muntu utabashije gushishoza, hari amukoro abantu bari kugura bagomba gukora mbere yuko bihutira kwishyura, igihe byagiye hanze y'umupaka w'u Rwanda wagize ikibazo ni ukumenya azabariza he".
Zimwe mu mbuga zo guhahiraho zimaze kubaka izina kuri murandasi bamwe bifashisha batumiza yaba ibikoresho bitandukanye, inkweto, imitako, imyenda ndetse n’ibindi babikura kuri Amazon, kikku, shein, Alibaba ndetse n’ahandi.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


