Barasaba leta gufasha no gukurikirana abana bahanga udusha bifashishije ubukorikori.

Abaturage barasaba leta n’ababishinzwe gukurikirana abana baba bahanze udushya binyuze mu buhanga n’ubumenyi bwabo bakoresheje ubukorikori. Banavuga ko byaba byiza banatewe inkunga kuko ibyo byabateza imbere bidasize igihugu. Gusa ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe technique, imyuga n’ubumenyingiro [RTB] cyemeza ko izo ari impano z’igihugu kandi ko hari ikigo cyihariye kizajyaho kikita kuri izo mpano.

kwamamaza

Hirya no hino ku isi, mu bihugu byateye imbere kimwe no mu Rwanda, usanga igihugu gishishikariza abaturage bacyo kwiga imyuga no kuyihangira binyuze mu bumenyi bafite. Ndetse aho icyerekezo kigana, umuntu uzaba uzi umwuga runaka ashobora kwerekana cyangwa gukora azaba afite ibyo arusha abandi kuko ibyo binakenewe cyane ku isoko ry’umurimo.

Eng. Umukunzi Paul ; umuyobozi w’ikigo cya tekinike imyuga n’ubumenyingiro, RTB, avuga ko “ mu isi turi kuganamo, mu gihe gito kiri imbere, umuntu uzaba adafite ubumenyi bwo gukoresha amaboko ye, nta kintu kinini azaba arusha umuntu utazi gusoma no kwandika. Aho niho turi kugana.”

 Avuga ko umuntu uzaba adafite icyo ashoboye gukora akoresheje amaboko ye “ kuzabaho neza mu misi iri imbere ntabwo bizaba byoroshye. Ni igihombo kuri wowe ariko no ku gihugu cyacu.”

 Nubwo bivugwa gutyo ariko, usanga hari abana n’urubyiruko  bagaragaza impano zitandukanye bahanga udushya bijyanye n’ubumenyi bwabo ariko ntibafashwe ku buryo bateza imbere izo mpano.

Ababivuga bemeza ko iyo bene abo badafashijwe ngo izo mpano berekana zifashwe gukura birangira zipfuye ubusa.

Umwe yabwiye Isango Star, ati: “ Abana bafite impano nyinshi cyane ariko nyine hari abo zigipfukiranye. Iyo ufite ikintu kikurimo ntikijye hanze ngo kigaragare, usanga akenshi cyane bitera ikibazo, bigatera uburwayi.”

 Undi ati: “hari igihe usanga umwana yakoze ikintu runaka akakibwira nk’umubyeyi kandi mu by’ukuri yifitemo impano kandi ashaka ko imugirira akamaro. Ushobora kuba ufite nk;impano yo kuririmba, iyo kubyina, cyangwa se iy’ubugeni….”

“ hari abana bakoze amarobot mu gihe cya Covid-19, hari kandi uwakoze ikintu cyo gushyiramo igiceri maze ukabona kuvoma…ni porogaramu ubona ko zarangiye kandi zashoboraga gukoreshwa.”

Umukunzi Paul; umuyobozi mukuru wa Rwanda Tvet Board , yemera ko abo bana bahari ndetse ko bikwiye gushyiraho ikigo cyihariye gifasha abo ndetse bakongererwa n’ubumenyi ku byo bagaragaje.

 Ati: “Nibyo koko hari abana bagiye bagaragaza udushya dutandukanye, akenshi usanga hari utuntu bavumbura bataraniga bya bintu bakagombye kuba baniga. Ugasanga umwana yavumbuye ikintu cya electronics na telecommunication ataranayiga! Abenshi muri bo tugenda tubaha za scholarship akaza noneho akiga, akajya gucyaza ubwenge muri cya kindi yahereyeho ariko kandi akiga anakurikirana wa mushinga kugira ngo bamufashe kuyikora neza. Hari n’uwakoze radio, ubu ari kwiga electronic kugira ngo bayikomeze ariko ikigamijwe ni uko hazajyaho ikigega gishinzwe kubafasha umunsi ku wundi no kubatera inkunga.”

 Avuga ko hatarajyaho ikigo cyihariye  gikora ibyo ariko Minisitiri w’intebe “yadusezeranyije kudufasha kuburyo haba hari ikigega gishinzwe kubafasha.”

 Yongeraho ko “Iyo umuntu agize igitekerezo kirimo agashya, agakora kantu nkako igikurikiraho ni uko hagomba kuboneka uruganda rwabasha kuzamura cya gitekerezo kikajya ku isoko. Rero si ikintu cyakorwa umunota umwe, cyangwa umunsi umwe ahubwo ni uruhererekane. Niyo mapmvu tuvuga ko urwego rwacu rw’inganda rukwiye gutezwa imbere. Iyo dutinze nk’uko nibwo haza umunyamahanga akazitwara noneho ugasanga hasohotse igicuruzwa cyitwa made in Germany ariko igitekerezo cyaravukiye mu Rwanda noneho tukagira igihombo rero.”

 Aha, Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda ivuga ko guhuza abo bashakashatsi bato aba ari intambwe iba ikomeye, kandi ko guhuza ubufatanye n'izindi nzego kugira ngo imishinga bagaragaje izavemo ishoramari ari ibikwiye gushyigikirwa.

Byerekana ko iyo udushya (innovations) tudakurikiranwe tuguma aho bikitwa udushya ariko ntitwifashishwe mu nganda cyangwa muri businness. Aho  ni ho hakwiye gushyirwa imbaraga kugira ngo hakurikiranwe imishinga ifite icyerekezo cyo kuvamo business.

 @ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Sep 28, 2022 - 11:46