Musanze: Abasirikare bakuru bo mu ngabo z'umutwe wa EASF basoje amahugurwa azabafasha guhugura abandi

Abasirikare bakuru bo mu mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), basoreje amahugurwa mu kigo cy’igihugu cy’amahoro, baravuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha gutoza abandi uko bitwara mu kugarura amahoro mu bihuhu birimo intambara.

kwamamaza

Asoza aya mahugurwa, Maj Gen Andrew Kagame Umugabo w’ungirije w’inkeragutabara, yasabye abasirikare bakuru bo mu mutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburazirazuba, kujya gukoresha ubumenyi bahawe neza.

Aba basirikare bakuru bari bamaze ibyumweru bibiri mu kigo cy’igihugu cy'amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye mu karere ka Musanze, bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha gutoza abategura ingabo zo kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara, nkuko Maj. Faustin Nkuranga umusirikare mungabo z’u Rwanda RDF, na Lt. Col. Isaiah Gencuki Ong’esa umurikare mugisirikare cya Kenya babivuga.

Maj. Faustin Nkuranga ati "twahuguwe ku bintu byinshi bitandukanye, twahuguwe uburyo tuzategura abafasha abayobozi, twahuguwe uburyo bwo gucunga amahoro, tugomba kubetegura kujya gufasha abayobozi bakuru, turizera ko ibyo baduhuguyemo natwe tugomba kujya kubihugura abasirikare".     

Lt. Col. Isaiah Gencuki Ong’esa nawe ati "ndishimye cyane kandi ndanashimira abateguye aya masomo yadufshije kumva ndetse no gusobanukirwa ibibazo bitandukanye byo mu karere bijyanye n'umutekano ndetse n'amakimbirane akunze kuba hagati y'ibihugu by'Afurika ndetse no hanze y'umugabane wa Afurika. Bikaba ari ingirakamaro kuri twe nk'abagize umutwe w'ingabo uhora witeguye gutabara aho rukomeye tukaba twiteguye kandi dufite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa".  

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ihiguhu cy'amahoro (Rwanda Peace Academy) Col. (Rtd) Jill Rutaremara, avuga ko bizeye ko ubumenyi aba basirikare bakuru bahawe ko buzabafasha kwigisha ababatoza abandi bitegura kujya kugarura amahoro.

Ati "kugirango ujye kwigisha nuko ugomba kuba ufite ubumenyi bw'ibyo wigisha, ubwo bumenyi barabuhawe, hari igihe abantu bwibwira ngo umuntu wese yakigisha ariko ntabwo aribyo abantu biga kwigisha, bakuyemo ibintu 2; bakuyemo ubumenyi bujyanye n'akazi n'ibyo bakora byose ku byicaro ariko ikindi bakuyemo ubumenyi bwo gutanga inyigisho nabo bakaba baziha abandi, bagiye guhura bagenzi babo bari mu bihugu byabo ibyo bizafasha ibyo bihugu kugira ubwo bushobozi".      

Abasirikare 23 bo mu mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), baturutse mu bihugu bitandatu aribyo Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Uganda bari kumwe n’abaturutse ku cyicaro gikuru cya EASF.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star Musanze

 Sep 7, 2024 - 07:35