Nyabihu: Ikiraro cya Nyamutera gikomeje guhangayikisha abaturage

Abakoreshaga ikiraro cya Nyamutera gihuza intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru cyaroshwe n'imvura, baravuga ko batasibye kuvuga ko cyubatswe nabi, ni mugihe ubu ubuhahirane bwahagaze.

kwamamaza

Ku kiraro cya Nyamutera gihuza abaturutse mu karere ka Musanze ko muntara y’Amajyaruguru no mu karere ka Nyabihu ho mu ntara y’Iburengezabu, mu mirenge ya Rugera na Shyira hubatswe ibitaro bikuru bya Shyira, n’isoko riremwa n’abatari bake rya Vunga, ubu iki kiraro cyaroshwe n’imvura.

Ubu iyi nzira ntikiri nyabagendwa, imodoka zahagaze, izari zageze hakurya muri Nyabihu, zahezeyo ubuhahirane bwagutse bwahagaze abaturage bo hakurya bareba abo hakuno bifashe ku munwa, n’abanyamaguru bagerageza kuhanyura bari kuba bahagarariwe n’inzego z’umutekano.

Intandaro yo kwangirika kw’iki kiraro, ni imvura nyinshi yaguye muri 2020 yateje ibiza kimwe n’ibindi biraro byo muri aka gace biracika, muruzinduko umukuri w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yahagiriye icyo gihe, yasabye ko ibi biraro byubakwa, imirimo yo kubyubaka itangira ubwo, abaturage icyo gihe bagaragaje ko bishimiye ko byari bigiye kongera kuba nyabagendwa.

Mu kubyubaka ngo aba baturage bahise babona ko hari ibyubatse ku buryo burambye birimo icya Giciye na Rubagabaga, naho ngo icyi cya Nyamutera bahageze basa nabiyorohereza akazi, bashyiramo inkingi n’ibiti ngo kuburyo amazi yakubitagaho akiroha mu baturage nabyo aba baturage batasibye kugaragaza.

Mm. Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko izi nkingi zari zitabajwe nk’uburyo bwibanze bwari bwashyizweho kugira ngo iki kiraro cyinyurweho gusa akanavuga ko nyuma yuko abaturage bagaragaje ko izi nkingi ari ikibazo, bakaba barabishyikirije RTDA kuko n’ubundi ariyo ifite inshingano zo gukora uyu muhanda n’ibiraro.

Ati “twabiganiriyeho na RTDA kuko uriya muhanda nibo bawufite mu nshingano, uburyo ikiraro gikoze ni mu buryo butarambye cyane kuko hateganyijwe gukorwa kaburimbo, ku ruhande rwacu dukomeza kuvugana n’inzego zibishinzwe”.  

Umuhanda utaraba nyabagendwa imodoka zitwara abantu ntibyashobokaga kuwambuka, ngo byanagize ingaruka ku bakora imishinga yo gutwara abantu nkuko Bwana Rwamuhizi Innocent umuyobozi wa gare ya Musanze abivuga.

Ati “igihombo cyiba cyafashe ku mpande zose, ntabwo wakwikunda ngo ureke n’abaturage, buri ruhande rwose rurababaje, icyo twasaba igihugu cyacu nuko batugirira vuba”.  

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, butangaza ko hakozwe ibishoboka byose kugirango iki kiraro kibe kibaye nyabagendwa by’agateganyo mugihe kitarongera gukorwa mu buryo burambye nkuko bwabisezeranyije aba baturage.

Uretse kuba hari icyambu cyigera ku bitaro bikuru bya Shyira byubatse aha mu karere ka Nyabihu, ninaho abarema isoko rya Vunga baba baturutse hirya no hino nka Rubavu, Musanze, Gakenke na Kigali banyura.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star I Nyahihu.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/zAP7b7PHcd4?si=BW2qKeXd8Ew6f1sZ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

 Oct 3, 2023 - 14:23