Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda na Ambasade ya Algeria baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iragaragaza ko kuba umubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Let aya Algeria uhagaze neza ari umwanya mwiza wo kurushaho kuwushimangira binyuze mu biganiro ku nkingi zinyuranye uyu mubano wubakiyeho.

kwamamaza

Nyuma yo kugirana ibiganiro mu muhezo na Perezida w'umutwe w'Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Ambasaderi Mohamed Mellah wa Algeria mu Rwanda, aragagaza ko ibi biganiro bigiye gushimangira imikoranire y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ndetse no gushimangira umubano bisanganywe.

Ati« dufite byinshi duhuriyeho, mu nzego zose z’ubuzima, kugera no kunteko ishinga amategeko kuko natwe dufite imitwe ibiri uw’Abadepite n’uw’Abasenateri bafatanya mu iterambere no guharanira icyazamura umubano w’ibihugu byombi Algeria n’u Rwanda, ndetse ibyo byose bigaragaza uguhuza,  umubano uhuriweho, uguharanira iterambere rya Afrika, duhuriye muri Afrika y’unze ubumwe n’indi miryango mpuzamahanga, mbese u Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kuri twe».

Hon. Mukabalisa Donatille, Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, aravuga ko ibiganiro nk’ibi ari ingenzi mu gushimangira umubano bigaragara ko uhagaze neza, ndetse ngo hari imikoranire yihariye ku nteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi iri gutegurwa.

Ati "twashyizeho itsinda ry'ubucuti hagati y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'inteko ishinga amategeko ya Algerie nabo bashyizeho iryo tsinda ry'ubucuti, igihe ayo matsinda y'ubucuti azaba yatangiye gukorana hari byinshi tuzagenda tuganiraho, hari byinshi tuzigiraniraho no gukomeza kugira uruhare rugaragara nk'inteko zishinga amategeko kugirango umubano mwiza w'ibihugu byacu byombi ukomeze gutera imbere kurushaho". 

Ibiganiro hagati y’aba bombi bije nyuma y'iminsi mike Bwana Mohamed Mellah Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, aganiriye na Perezida wa Sena y'u Rwanda Dr. François Xavier, aho bibanze ku mikoranire y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi n'ubufatanye hagati y'ibi bihugu mu gukemura ibibazo byugarije isi.

Banaganiriye kandi ku mishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo n'indi iteganyijwe mu gihe cya vuba irimo amasezerano arebana n'ubucuruzi ndetse n'amasezerano arebana no kuvanaho Viza hagati y'abaturage b'ibihugu byombi, n'ubufatanye mu bya gisirikare.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 17, 2024 - 07:40