Barasaba ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakongererwa imbaraga mu babwiga

Abize ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda baravuga ko bagereranyije n’iterambere ry’uyu murimo, ubumenyi bavana mu ishuri budahagije bagasaba ko hakongerwamo ibijyanye no gutunganya amabuye y’agaciro, bakabihurizaho na bamwe mu bakuye ubu bumenyi mu mahanga, bavuga ko byakoroha ndetse bigahenduka mu gihe abafite ubu bumenyi baba biga ku bwinshi mu Rwanda.

kwamamaza

Nyuma y’uko mu Rwanda hatangiye gahunda yo kwigisha ibirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamwe mu barangije muri aya masomo baravuga ko bakurikije aho basanze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kugeza ubu hari byinshi bamaze guhindura, ariko kandi ngo ubumenyi abiga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavana ku ishuri usanga budahagije, bagasaba ko bwakongererwa imbaraga.

Umwe ati "mbere abantu bakundaga kwicwa n'ibirombe ariko ubu usanga imfu zabagaho mu kirombe zaragabanutse, tekinoroji yakoreshwaga mu kirombe yariyongereye n'uburyo bwo gucukura bugenda bujya mu buryo bugezweho, habonetse ishuri ryigisha guhera hasi umuntu yajya asohoka akaza gukora byagenda bizamuka".         

Rusizana David, inzobere muby’inganda zitunganya amabuye y’agaciro akaba n’umukozi ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Power M rucukura rukanatunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Gasegereti yo mu kirombe cya Rukaragata kiri mu karere ka Ngororero, ntajya kure y’iki kibazo, ndetse akavuga ko mu Rwanda bakeneye kugikemura kugira ngo abakozi bakenewe mu iterambere ry’ubucukuzi baboneke hafi.

Sengumuremyi Donat, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucukuzi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli, Gaze na Mine, aravuga ko ari ikibazo cyatekerejweho, ndetse ko igisubizo kiri mu nzira.

Ati "hakenewe ubumenyi bwisumbuyeho niyompamvu kaminuza y'u Rwanda mu biganiro iri gutekereza kureba niba yashyiraho icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kugirango bihugure mu bijyanye no gutunganya amabuye ariko no gukorana n'abashoramari bakazana inzobere tukajya dushyiraho amahugurwa mu bijyanye no gutunganya amabuye ndetse no guhanahana ubumenyi kuri icyo kintu".

Kaminuza y’u Rwanda niyo ifite ishuri ryigisha Mine n’isuzuma ry’ahari amabuye y’agaciro (Mining and Geology), aho abarirangizamo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0). Muri iryo shuri hamaze kurangiza abanyeshuri bakabakaba 300, mu gihe kandi muri IPRC higishwa Mining Engenieering, nyamara kugeza ubu nta shuri ryihariye ryigisha byumwihariko ibijyanye no gutunganya amabuye y'agaciro ari nabyo ababyize basaba ko byakongerwamo imbaraga bijyanye n'iterambere ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star 

 Mar 7, 2025 - 11:25