Barasaba ko ibikorwa byo gusuzuma indwara zitandura byagezwa henshi

Abaturage barasaba ko igikorwa cyo gupima indwara zitandura ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe byajya bikorwa kenshi kandi henshi kuko bituma barushaho kugira ubuzima bwiza. Ibi babitangaje nyuma y'ubukangurambaga bwa Minisiteri y’ubuzima, ibinyujije mu kigo cy'igihugu cy' Ubuzima (RBC) bugamije kwegereza abaturage servize z'ubuzima zirimo kugirwa inama ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kwipimisha indwara zitandura ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe. 

kwamamaza

Ubwo iki gikorwa cyaberaga ku inzu y’urubyiruko ya Kimisagara iherereye mu karere ka Nyarugenge, abiganjemo urubyiruko n'abandi b'ingeri zose baritabiriye, cyane ko cyari kigamije gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, nk'uko Dr. Yvan Butera; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

Yagize ati:" igikorwa cyo gukangurira abanyarwanda kugira ubuzima bwiza, cyane cyane mu ngingo eshatu twitayeho cyane: ubuzima bw'imyororokere, kugira ngo umuntu ajye amenya ubuzima bwe, abufate neza, ajye yirinda indwara n'ibindi bigendanye n'ubuzima bwo mu mutwe ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri. No kwirinda ibyakwangiza ubuzima bw'umuntu harimo ibiyobyabwenge n'ibindi."

'Iyo gahunda yari gukangurira ariko tunatanga izo serivise. Ni ahantu hatandukanye batanze izo serivise."

Bamwe mu bitabiriye basuzumwe indwara zitandura, bahabwa inama ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ndetse n'iby'ubuzima bw'imyororokere. Bashimira inzego z'ubuzima zabegereje iyo servise, bagasaba ko byajya bikorwa kenshi kuko hari abo bifasha kumenya uko bahagaze mu buzima bwabo.

Umwe yagize ati:" numvishe ko hano bari gusuzuma umuvuduko w'amaraso na diabetes nuko mboneraho kuza kwisuzumisha."

Undi ati:" iyo utajya kwa muganga ngo bagufashe uhura n'ingaruka zo kuba waremba, ukarwara, ukaba wanapfa bitewe bitewe nuko uba utabashije kujya kwa muganga ngo wisuzumishe. Ukaba wanapfa bitunguranye kuko utagiye kwa Muganga."

"Abinangira kwisuzumisha baba bafite ikibazo! Nonese kuki? Reba nk'ubu tuba twisuUmishije ku buntu, wenda si ukuvuga ngo ni ubushobozi baba babuze kubera ko nta mafaranga, ariko nta mpamvu numva umuntu atakwisuzumisha ngo bamenye uko babyitwaramo."

Umwe mu bitabiriye serivise z'ubuzima bw'imyororokere yagize ati:" bagiye babyegereza n'abandi bantu batuye mu zindi nce zitegereye hano, byaba ari byiza cyane."

Nubwo bimeze bityo, Dr. Yvan Butera avuga ko nubwo ubuzima bwabanyarwanda muri rusange buhagaze neza ariko hari ibikwiye kwitabwaho.

Ati:" muri rusange, ubuzima bw'abanyarwanda buhagaze neza, yaba indwara indwara zandura n'izitandura turimo turazihashya neza. Ariko haracyari aho gushyira imbaraga, cyane cyane mu bigendanye n'ubuzima bwiza ku giti cyabo, bagira amahitamo meza yo kwirinda ibyabangiriza ubuzima nk'ibiyobyabwenge n'inzoga. Niho hantu tubona hagikenewe gushyirwa imbaraga."

"ibindi ni mu buzima bw'imyororokere ku buryo umuntu amenya neza, akagira amakuru ahagije, akagira ibikoresho bihagijje byo kwirinda kugira ngo hatagira igihungabanya ubuzima bwe bw'ahazaza. Tukaba tubibona cyane mu rubyiruko uko isi igenda itera imbere."

Raporo y'ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rishyira u Rwanda ku mwanya wa hafi mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru muri Afurika. Ahanini ibyo bitizwa umurindi n'umuhate n'imbaraga bishyirwa mu nzego zitandukanye z'ubuzima mu Rwanda ndetse n'izifite aho zihuriye nazo.

@BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Feb 18, 2025 - 14:41