
Hari abaturage basaba ko bakurirwaho imbogamizi zigaragara muri gahunda ya Byikorere
Nov 18, 2024 - 14:13
Mu gihe leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yorohereza abaturage kubona serivise zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Irembo babyikoreye, hari abavuga ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye igihe bakoresha gahunda ya Byikorere bikabazitira kubona serivise.
kwamamaza
Mu gihe hakomeje gushyirwaho gahunda zitandukanye zo korohereza umuturage kubona serivise za Leta bitamusabye kujya ku rwego runaka ahubwo akifashisha ikoranabuhanga, hari bamwe mu baturage bashima gahunda ya Byikorere ibafasha kwisabira serivise zitandukanye za leta babyikoreye bo ubwabo, ariko bakagaragaza ko hari aho usanga bagihura n’inzitizi zituma basubira k'umu agent ngo abafashe nyamara iyo gahunda yaraje ngo iborohereze.
Umwe ati "biratinda, utinda kubona ubutumwa bugufi bukwemeza ko wishyuye, nka mituweli hari igihe umara iminsi 2 wishyura byanga bikaba ngombwa ko ujya ku Irembo kureba ko bakurebera niba warishyuye cyangwa se utarishyuye, agasanga warishyuye ubutumwa bugufi bwaratinze kuza, turasaba ko bavugurura impuzanzira kuko igihe ufata urugendo ujya kureba ugufasha uba uta igihe".
Undi ati "urabikora ukabona bigenda gakeneya bitihuta, bakwiye kubivugurura kugirango serivise zijye zihuta".
Kamugisha Tony, ushinzwe kugeza serivise z’Irembo ku baturage, avuga ko ntakibazo kiragaragara cyane kuri gahunda ya Byikorere ndetse n’ikibaye abakiriya badakwiye kwinubira gusubira k’umu agent.
Ati "birashoboka ko ushobora kwishyura bigahita biza byihuse cyangwa se hakabaho gutinda, iyo bitinze aba agomba kuduhamagara kuri 9099, kuba abaturage bakijya kuba agent nta kosa ririmo kuko yaba umu agent yaba ubukangurambaga bwa Byikorere byose biriho kugirango umuturage abe yabona serivise byihuse ejo hatazagira umuntu urembera mu rugo kuko byamunaniye kubyikorera, kujya k'umu agent nta kibazo kirimo kuko hari serivise ushobora kutisabira bitewe n'ibisabwa".
Kuva urubuga rwa Irembo rwatangira muri 2014, kugera mu mwaka wa 2023, serivisi zari zimaze gusabirwa kuri urwo rubuga zirenga Miliyoni 20, ibigo bya Leta bikorana na Irembo bikaba birenga 20, mu gihe kuri uru rubuga hatangirwaho serivisi zibarirwa mu 100, aho zimwe zidasaba kwifashisha Interineti.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


