Abayobozi b’amashuri barasaba ko bakunganirwa gupimisha abategura amafunguro y'abanyeshuri

Mu ntara y’Iburasirazuba, abayobozi b’amashuri bavuga ko gupimisha bihoraho abakora mu gikoni birinda kwanduza abanyeshuri bafatira amafunguro ku ishuri zimwe mu ndwara zandura, gusa bakavuga ko bibaye byiza leta yabunganira muri iki gikorwa kuko hari ibigo bidapimisha abategura amafunguro y’abanyeshuri kubera ubushobozi bucye.

kwamamaza

Hakizimana Bella Naivasha, umukozi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, avuga ko gupimisha abakozi bategura amafunguro y’abanyeshuri atari ubushake ahubwo ari ihame kuko kutabikora byagira ingaruka.

Ati "kubasuzumisha indwara zandura ntabwo ari ku bushake ahubwo ni itegeko, ni ihame, ubushakashatsi bwagaragaje ko wa muntu utegura ifunguro adafite ubuzima bwiza afite za ndwara zanduza ashobora kugira ingaruka kuri wa muntu uzarya rya funguro, ashobora kwanduzanya hagati y'abakozi ndetse na rya funguro atunganya yibwira ko ari kuritunganya naryo ashobora kuranduza".    

Mu ntara y’Iburasirazuba, iyi gahunda yo gupimisha abatetsi ku mashuri bavuga ko yumvikana neza ndetse bayitabira.

Hope Munganyinka, umuyobozi w’ungurije w’akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry’ubukungu ati "amabwiriza avuga ko tubasuzuma mu gihe cy'amezi 6 ariko iyo hagize ugaragaraho ibimenyetso ahita akumirwa kugirango dushobore kureba ikibazo yaba afite, abaye afite indwara atayanduze abana".  

Abayobozi b’amashuri mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko nubwo iyi gahunda ari ingenzi ariko bibaye byiza bajya bunganirwa na leta kugirango babashe kuyikora bihoraho.

Umwe ati "amezi 3 iyo ashize turabapimisha, tugatunga ibyangombwa byo kwa muganga bigaragaza ko ari bazima".

Undi ati "abatetsi dukoresha bapimwa indwara zishobora kwandura bijyanye n'amafunguro bategura kuko umutetsi abaye afite indwara zandura ashobora kuzikwirakwiza mu buryo bworoshye".   

Undi nawe ati "abakozi dukoresha ni abaturage baba bari hanze aha badafite ubushobozi buhagije bibaye byiza hakaboneka ako kantu k'inyunganizi ko kuba kadufasha kugirango babakozi bacu bipimishe buri gihe twashima Imana tugashima n'ubuyobozi bwacu, inkunga yo rwose irakenewe, bizafasha ikigo ndetse na babakozi bizabafasha kubera ko aho uwo mukozi yakabaye ya nkunga ajye kwipimisha azaba azigamye yayandi yari afite kandi n'ikigo tuzaba twizeye ko umukozi azajya apimwa buri gihe uko tubyifuje kubera ko nta mbogamizi zizaba zihari zo kumupimisha".     

Amafunguro agaburirwa abanyeshuri ku mashuri biteganywa ko aba yujuje ubuziranenge kugirango abayafata batagirwaho ingaruka nayo mu gihe yaba yahumanyijwe cyangwa yanduye mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bw’abanyeshuri aribo ahazaza h’u Rwanda.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Iburasirazuba

 Jan 3, 2025 - 09:15