Ikibazo cy'abaturiye ikimoteri cya Nduba batarimurwa cyongeye gufata indi ntera

Inteko rusange Umutwe w'Abadepite yasabye ko imiryango 80 ituriye ikimoteri cya Nduba yimurwa mu buryo bwihuse kuko ubuzima bwabo buri kujya mu kaga.

kwamamaza

Ni ikibazo cyongeye kugibwaho impaka n’umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko yuko ugutinda gushyira mu bikorwa kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba giherereye mu karere ka Gasabo kimenwamo imyanda yose yo mu mujyi ka Kigali byakihutishwa kuko bikomeza kwangiza ubuzima bw’abahaturiye.

Kuri icyo kibazo ngo inzego bireba zirimo umujyi wa Kigali, Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), ndetse n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) ku wa 3 w’itariki ya 17 z’ukwezi kwa 5 uyu mwaka zemereye komisiyo y'ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n'ibidukikije mu nteko ishinga amategeko ko koko habayeho ubukererwe ariko ziyemeje ko kitagomba kurenga ukwezi kwa 5 kwa 2024 nkuko Hon. Uwera Kayumba Marie Alice umuyobozi w’iyo komisiyo abivuga.

Ati "izo nzego zagaragarije abagize komisiyo ko icyiciro cyambere cy'imiryango 40 kuri 80 bazishyurwa bitarenze Ukuboza 2023, icyiciro cya 2 cy'imiryango 40 kizaba gisigaye kizishyurwa bitarenze mu kwezi kwa Mata 2024".  

Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali yari yagaragaje ko hagomba gushakwa ingengo y’imari mu buryo bwihuse abo bakimurwa mu byiciro.

Yagize ati "ntabwo ari uko bitahawe agaciro ahubwo habayeho gushaka ingengo y'imari hagira abimurwa, muri gahunda dufite nuko bigomba gusozwa mu ngengo y'imari ya 2024/2025 abaturage bose bamaze kwimurwa, turakomeza kubishyiramo imbaraga". 

Ikimoteri cya Nduba kiri kuri hegitari 80 mu karere ka Gasabo aho hakaba harabarizwaga imitungo igera kuri 583 z’abari bahaturiye bagombaga kwimurwa, kugeza ubu ibyakozwe byatwaye agera kuri miliyari 3, n’ibihumbi 700, ubu hakenewe agera kuri miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda kugirango indi miryango 80 isigaye i Nduba yimurwe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 1, 2023 - 13:23