Bamwe mu bagore barasaba BDF kubafasha gusobanukirwa amahirwe ibagenera

Hari bamwe mu bagore bavuga ko kutagira igishoro gihagije ku bashaka guhanga imirimo ibyara inyungu, bikiri imbogamizi izitira iterambere ryabo, bagasaba ko bakwegerwa bagahabwa amahugurwa ndetse na BDF ikabegera ikabaha amafaranga batarebye ku ngwate.

kwamamaza

Kongererwa ubushobozi no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu muri rusange bafashwa kubona inguzanyo binyuze muri BDF nibyo aba bagore barwiyemezamirimo bagarukaho ndetse bamwe bavuga ko batanazi n'inzira banyuramo bavuga ko bikozwe byakemura imbogamizi kuri bamwe mu batagira igishoro gihagije nk'imwe mu mbogamizi zikibangamiye abagore bakora ubucuruzi.

Umwe yagize ati "gutwara imodoka mbikora mbikunze bibaye byiza byamviramo iterambere nanjye nkazagera aho nikorera ariko ntabwo byoroshye kuko ubufasha buba ari buke, kubona inguzanyo ntabwo byoroshye cyane cyane muri banki ntibapfa kuguha inguzanyo udafite ingwate, BDF ntabwo irangeraho nta makuru yabyo nzi, nibatwegere badufashe baduhe amahugurwa bumve ibyifuzo dufite".     

Undi yagize ati "iyo BDF sinzi ngo ikora gute, twumva badufasha bakava mu biro bakaza aho dukorera bakareba nk'abagore baba bikorera kuko natwe turashoboye tuba dushaka gukora tukarushaho kwiteza imbere". 

Bamwe mubagore bari mu nzego zihagarariye abagore nabo hari icyo bavuga kuri BDF.

Umwe yagize ati "hari abagore bafite ubushobozi bashobora gukora imishinga minini nabo duhagarariye barimo ariko na babandi b'imishinga mito turabahagarariye tugomba kubaha ayo makuru".   

Kuruhande rwa BDF umuyobozi wungirije w'iki kigega Madamu Rosalie Semigabo we avuga ko abagore bakwiye gutinyuka bakaka inguzanyo kuko bakiri bake.

Yagize ati "nyuma y'imyaka 12 imaze, ikigaragara abagore bagaragaramo ariko baracyari ku rwego ruri hasi, ku rwego rwo kwitabira gahunda y'ibigo by'imari, mu mishinga hafi ibihumbi 54 abagore bagaragaramo ku mishinga 20 yonyine bingana na 37% by'abantu bose bahawe ubufasha muri BDF".

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr. Valentine Uwamariya, asanga BDF igifite akazi ko gusobanurira abagore ko hari amahirwe arimo abagenewe.

Yagize ati "birasaba ko twongera imbaraga mu bukangurambaga no gusobanurira abagore amahirwe ahari kugirango babashe kugera ku byiza byabateganyirijwe cyane cyane abagore bo hasi, harimo abasobanukiwe ariko harimo n'abandi batazi ko ayo mahirwe ahari ndetse no gukomeza kubahugura kubafasha gutegura iyo mishinga kugirango babashe kubona ayo mahirwe".    

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore nk'igice kinini cyabanyarwanda mu kwihutisha iterambere ryabo nka ba mutima w’urugo, BDF ivuga ko kugeza uyu munsi mu myaka 12 bamaze hatanzwe miliyali 21 zahawe abagore, ariko ko hari abandi basabye ntibayabone.

Miliyali 14 zahawe abagore nyuma ya covid yo kuzahura ubucuruzi bwabo ndetse miliyari 30 azatangwa anyujijwe muri MINECOFIN kubagore bakora ubucuruzi. 

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Sep 8, 2023 - 14:59