
Bamwe baritana ba mwana ku kwirinda kwandura virusi itera sida
Mar 28, 2025 - 08:44
Mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gutanga impuruza ku bwandu bwa Virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera mu rubyiruko, baritana ba mwana ku kuba bamwe batemera gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kwirinda. Abasore bashinja abakobwa ko icyo batinya ari ugutwara inda.
kwamamaza
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, bukomeje kugaragaza ko urubyiruko arirwo rwihariye umubare munini w’abandura Virusi itera SIDA. Gusa abo muri iki cyiciro basa n’abamaze guha intebe imibonano mpuzabitsina, usanga batavuga rumwe ku bwirinzi.
Umusore umwe yahamirije Isango Star ko “benshi ntabwo ubakangisha ngo mwikingire, we arakubwira ati ‘ ndagura ikinini gituma ntasama.”
Umukobwa nawe ati: “njyewe kubwanjye natwita aho kugira ngo ndware SIDA.”
Ab’igitsina gabo bavuga ko abakobwa batacyemera gukoreshwa agakingirizo mu kwirinda SIDA, ndetse ko n’uwemeye kugakoresha aba agamije kwirinda gusama.
Umusore ati: “umukobwa aho ava akagera ntabwo atinya SIDA, ahubwo atinya inda. Benshi ntabwo wamukangisha ngo mwikingire, ibya SIDA ntabwo babikangwa."
Undi ati: "Niyo yakwikingira ubona atari SIDA. Ahubwo hakabaye ubukangurambaga bakababwira ko uko batinya inda ari nako bagatinye SIDA."
"Iyo afite iyo SIDA, anywa ibyo binini uramureba ukavuga ngo uriya ni umukobwa."
Uku gutinya inda kurusha SIDA, byemezwa kandi na bamwe mu bakobwa. Icyakora bavuga ko na SIDA bazi ko itoroshye.
Umukobwa umwe ati: "njye ntinya SIDA kubera ko idakira. inda yo, umwana wamuheka."
Undi ati: "iyo utwite bisaba ngo wicare mu rugo, bikaba ngombwa ko aho gutwita yakwandura SIDA akabona amafaranga."
" ni uko iyo umuntu arwaye SIDA ntabwo wabimenya."
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko zifite intego ihari yo kurandura burundu iki cyorezo, nk’uko Dr.Basile IKUZO; ushinzwe agashami ko kurwanya SIDA muri RBC abivuga.
Ati: "gutinya gutwita kurusha uko watinya virus itera SIDA ni imyumvire idakwiye kuko hari uburyo bwinshi bagakwiye gukoresha bikakurinda gusama ariko bikanakurinda kwandura virus itera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Ninayo mpamvu uburyo bwiza ari ugukoresha agakingirizo."
"kuri urwo rubyiruko rutagikoresha agakingirizo, ubutumwa nabaha ni uko na virus utera SIDA iracyahari. Nubwo imiti igabanya ubukana yabonetse ugasanga ntitukigira abarwayi benshi ba Virus, ntabwo bivuze ko virus ya SIDA yacitse. Iracyahari kandi nubwo wanywa imiti ukaba umeze neza, ntabwo bivuze ko umeze neza 100% kuko uba ufite indwara mu mubiri, igihe cyose utitwaye neza cyangwa udafashe imiti neza ishobora kukuviramo ingaruka yo kuguhitana."
"dufatanyije na Minisiteri y'Uburezi, mu masomo y'imyororokere batanga haba harimo n'ibijyanye na HIV kandi no kuba bakwirinda inda zitateganyijwe."
N’ubwo hari abizerana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntibikingire, imibare igaragaza ko 5% mu bafite Virusi itera SIDA batazi uko bahagaze. Iyi mibare kandi igaragaza ko mu Rwanda abafite virusi itera sida bangana n'ibihumbi 230 muri aba 35% bakaba abari munsi y’imyaka 24.
Ndetse inzego z’ubuzima zigaragaza ko abakobwa aribo bihariye umubare munini w’urubyiruko rufite Virusi itera SIDA. Ni mu gihe mu Rwanda buri mwaka abagera ku 2 600 bahitanwa nayo.
@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


