Agakayi k'imihigo mu muryango n'umusingi w'iterambere ryawo n'iry'igihugu

Bamwe mu baturage bavuga ko kugira agatabo k’imihigo mu muryango bibafasha kwesa imihigo binyuze mu gukora buri kintu cyose biyemeje kugeraho bahereye ku murongo, aho ngo ibi bibafasha kudasesagura bakumva ko hari umukoro bafite ugomba gushyirwa mu bikorwa bityo bagakura amaboko mu mufuka bagashyira hamwe bagakora mu rwego rwo kugera kw’iterambere ry’umuryango.

kwamamaza

Agakayi k’umuryango kagizwe n’imihigo buri rugo rwiyemeje kuzahiga aho kabarwa nka kimwe mu bizafasha umuryango kwesa imihigo ku kigero cyo hejuru, bakiteze imbere, binyuranye n’uko mbere abaturage biyumvisha ko imihigo ari iy’ubuyobozi gusa.

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuga ko kwiha imihigo bibafasha kugera kuri byinshi, bakitezimbere ndetse ngo ahanini bibarinda gusesagura bakora ibyo batateguye mu mihigo.

Mu nama iherutse guhuza akarere ka Nyarugenge, abayobozi b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bagasinyana imihigo, umuyobozi nshingwabikorwa w’aka karere Emmy Ngabonziza yavuze ko ibyiza aruko imihigo yagahereye mu muryango mbere yo kujya mu zindi nzego.

Kwesa imihigo mu muryango binyuze mu gakayi k’imihigo ngo ni kimwe mu bisubizo igihugu cyishatsemo kugirango gutera imbere no kuva mu bukene mu buryo bufatika bigerweho nkuko Havugimana Joseph Curio ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abigarukaho.

Ati "nka MINALOC cyangwa se inzego z'ibanze dufata urugo nk'urwego rw'ibanze mu nzego zikomeye igihugu gishingiyeho, ni inkingi ikomeye mu rwego rw'igihugu, tukaba twishimira ko buri rugo rugira gahunda ifatika rugendereho kuko bituma n'igihugu kizamuka".  

Agakayi k’imihigo ku rwego rw’umuryango muri rusange kashyizweho mu mwaka wa 2006 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangizaga gahunda y’imihigo ku rwego rw’igihugu kugirango kwesa imihigo bitaba mu nzego z’ubuyobozi gusa ahubwo bibe umuco no mu muryango.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR KIGALI

 Sep 29, 2023 - 15:25