Hagiye gushyirwaho amashuri 30 y'imyuga n'ubumenyingiro y'icyitegererezo muri buri karere

Kuri uyu wa gatatu hateranye inama nyunguranabitekerezo itegura umushinga wo gushyiraho amashuri 30 y’imyuga n’ubumenyingiro y’icyitegererezo muri buri karere (TVET Center Of Excellence), hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

kwamamaza

Nyuma y'inkunga yatanzwe na Korean Exim Bank ihabwa leta y'u Rwanda, Minisiteri y'uburezi ifatanyije n'urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri yimyuga n’ubumenyingiro (RTB) bari gukorana umushinga na Centre for Global Creation and Collaboration ya kaminuza ya Sangmyung yo muri Koreya y'Amajyepfo.

Uyu mushinga ugamije gushyiraho ibigo 30 by'icyitegererezo mu turere twose, nkuko Dipl.-Ing. Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru w'urwego rw’igihugu rushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB) akomeza abivuga.

Yagize ati "turi mu rugendo rwo kunoza ireme ry'uburezi mu mashuri ya tenike imyuga n'ubumenyingiro aho twifuza ko ibyo twigisha muri ayo mashuri bihura n'icyerekezo cy'igihugu bikanahura n'amahirwe ari mu gihugu cyacu cyane cyane amahirwe ashingiye kubyo ubukungu bwa buri karere bwubakiyeho. niyompamvu twatekereje ko twakora ishuri ry'icyikitegererezo rijya muri buri karere rigashingira kubyo akarere kifuza kugeraho mu iterambere ryako rikanahura kandi n'imishinga minini iri mu gihugu cyacu rikanahura n'ubumenyi bukenewe n'abikorera muri buri karere kacu.

Yakomeje agira ati "izo porogaramu nazo tukazihuza naho tekinoloji igeze itera imbere ku ruhando mpuzamahanga, amashuri 30 afite uko ateye imbere mu bijyanye na tekinoloji afite abarimu b'inzobere afite ibikenewe byose kugirango abashe gusubiza koko ibibazo by'ubumenyi bikenewe hano ku isoko ry'umurimo ryo mu Rwanda ndetse no mu karere duherereyemo".      

Parfait Busabizwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Amajyepfo aragaruka ku ngero z’inzego aya mashuri azafasha mu ntara ahagarariye.

Yagize ati "hari uturere dukeneye amashuri y'ubuhinzi kubera umwihariko w'utwo turere iyo urebye nka Nyaruguru kubera ubuhinzi bw'icyayi n'ibindi, hari nk'akarere ka Kamonyi aho bafite ibirombe byinshi by'amabuye y'agaciro icyo gihe ishuri ryakigisha ibyo by'ubucukuzi byafasha, ibyo ni ibintu bizadufasha mu gukemura ibibazo byihariye by'utwo turere".   

Umutoni Jeanne ni Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana agaruka ku byo aya mashuri azacyemura.

Yagize ati "ishuri ry'icyitegererezo cyane cyane imbogamizi iri shuri ryakuraho ni urugendo kuko mu gihe ishuri ryabaye icyitegererezo amacumbi azaba yiyongereye ibikoresho bizaza tubone n'abarimu".

Amashuri 30 y’imyuga n’ubumenyingiro y’icyitegererezo muri buri karere (TVET Center Of Excellence) azajya yacyira abanyeshuri barangije umwaka wa 3 w’amashuri y’isumbuye, inyigo ya mbere igaragaza ko azatwara miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda, biteganijwe ko abahanga baturutse muri Koreya y’Amajyepfo bazagaragaza igiciro cya nyuma aya mashuri azatwara.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 19, 2023 - 06:30