Nyaruguru: Kutagira amasezerano y’akazi bigira ingaruka ku bakoreye impanuka mu ruganda.

Bamwe mu bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Mata baravuga ko kutagira amasezerano y’akazi bibagiraho ingaruka. Aba bavuga ko iyo hari ugiriye impanuka mu kazi atavuzwa uko bikwiye, bagasaba ko bayahabwa ndetse ahekejwe n’ubwishingizi bw’ubuzima. Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira, busaba ufite ikibazo kwegera ubuyobozi bw'uru ruganda.

kwamamaza

Iyo ugeze mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, ubona ko abarukoramo barimo ibyiciro nka bitatu birimo: abakora mu ruganda mo imbere batunganya icyayi, abakora imirimo y’amasuku mu ruganda, ndetse n’abakorera mu biro.

Abagaragaje ko bafite ikibazo cyo kutagira amasezerano y’akazi kandi hagira ufatwa n’imashini ntavuzwe uko bikwiye, biganjemo abakora mu ruganda imbere n’abakora imirimo y’amasuku.

Umwe mu bakozi b’uru ruganda utashatse kugaragaza imyorondoro ye, yagize ati: “Twebwe twaje gukora akazi, tuzi ko umuntu abona contract iyo amaze amezi atatu none rero tumaze imyaka ibiri ntayo. Twarumvishe ngo bazaziduha ariko biherera iyo, kandi wagirira ikibazo hano wenda ukagwa cyangwa imashini ikakurya…kuko nta masezerano y’akazi ufite ukabona mbega bagupirase!”

Uyu mukozi yatanze urugero ku mukozi mugenzi we yakaswe n’imashini, ati: “ hari umukobwa wafashwe mu mashini nuko imuca akaboko! Yaramugaye ariko urumva nta kintu bamuhaye.”

“ twebwe nk’abakozi gukora nta masezerano bitugiraho ingaruka, bigatuma dusubira hasi kandi twakagiye hejuru, n’uwagize impanuka ntabone ubutabazi hafi.”

 Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata buvuga ko nta mpungenge abakozi bakwiye kugira kuko hari uburyo bugena uko umukozi ahabwamo amasezerano y’akazi.

Joseph Barayagwiza; umuyobozi mukuru w’uru ruganda, utemera ibyatangajwe n’aba bakozi, avuga ko ufite ikibazo yabegera.

Ati: “ Tugendera ku itegeko ry’igihugu rigenga umurimo, umukozi wese ugeze igihe cyo guhabwa amasezerano turayamuha kubera ko ku mezi atandatu, umukozi ukora neza, udasiba cyane (…) ubu tugeze ku rwego duhereza amasezerano y’akazi abasoromyi bamwe bita ba nyakabyizi 800.”

“ iyo umukozi ageze igihe cyo guhabwa amasezerano y’akazi turayamuha. Haramutse hari uwaba yaracikanwe kuko wenda abakozi ari benshi cyangwa akaba ataramenya amategeko tugenderaho dutanga contract, namugira inama akatwegera, twasanga yaracikanywe twayamuha nta kibazo.”

Ku kibazo cy’abazo bagira impanuka mu ruganda, Barayagwiza yagize ati: “umukozi wese n’ukoze umunsi umwe gusa tumudeclara muri RSSB. Ni ukuvuga ngo wa mukozi ugize impanuka ari mu ruganda duhita tumutangira raporo muri RSSB, ikamushumbusha.”

“Tumaze kugira n’abantu benshi bafite ibibazo nk’ibyo. Ndetse n’uwitemye ku buryo bashobora ubusembwa ku mubiri, bamusubiza amafaranga bitewe n’ubumuga bafite.”

Uyu muyobozi yasabye umunyamakuru w’Isango Star, kubamenyesha abo bakozi bamugaragarije ikibazo cyabo kwegera ubuyobozi kigakemurwa.

Ati: “Ufite ikibazo wese akibazo, noneho nadasobanukirwa yongere aguhamagare. Byose birimo n’ubwishingizi bw’ubuzima.”

Kugeza ubu, Uruganda rw’icyayi rwa Mata rutunganya icyayi kiva mu mirima iri ku buso busaga ha 1 200 zirimo ha 469 z’abaturage, kiba cyasoromwe n’abasaga 1 200.

Buri mwaka, abarokoramo bakaba bagira uruhare mu kongera umusaruro rugeza ku isoko mpuzamahanga, usaga toni 2 575 679.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Feb 16, 2023 - 13:04