Gatsibo:Mu rubyiruko haracyagaragara abaha akato abafite ubwandu bwa virus itera sida.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kabarore rugejeje igihe cyo kubaka urugo ruvuga ko rutashakana n’umuntu ufite ubwandu bwa virusi itera sida, abandi bakavuga ko babashaka bitewe n’uburyo aba yamukunze. Ibi byose biganisha ku kato kakigaragara kubanduye virusi itera sida mu rubyiruko. Inzego z’ubuzima zivuga ko nubwo akato kagabanutse ariko kakiri mu rubyiruko rwitegura kurushinga, icyakora zikarumara impungenge z’uko hari abafite baba bari ku rwego rwo kutanduza uwo bashakanye.

kwamamaza

Bamwe mu rubyiruko rwemera ko kuba umusore cyangwa inkumi yaba ifite virusi itera Sida batashakana kubera ko bumva babanduza iyi virusi.

Umwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa Isango Star, yagize ati: “Namuganiriza nkamubwira nti dore ufite ibwandu, dusanze njye ntabwo mfite, tugiye gukomezanya bisanzwe, tuzakomeza tubane ariko ibyo kubana byo bitarimo.”

Undi yagize ati: “ umuntu nyine wamubona ukamubwira uti uriya muntu arwaye sida ntimumwegere, birumvikana najye namureka. Ndikujya mutereta bakambwira ngo arwaye sida namureka ngashaka undi kuko ntabwo nakwemera kwandura sida….”

Ku rundi ruhande, hari abandi bavuga ko bashakana n’abafite ubwandu bwa sida bitewe nuko baba yamukunze. Bavuga ko bamenye ko hari uburyo bagirwa inama maze ubuzima bwabo bugakomeza kandi ntibanduzanye.

Umwe ati: “Nabyihanganira kubera ko naba mukunda! Ni impanuka yaba yagize nk’uko nanjye yambaho.”

Undi ati: “wamushaka kubera ko batubwira ko muri iyi minsi sida har’uburyo bayigabanya ntikwirakwire mu bantu kabone niyo baba babana.”

NDUNGUTSE Bikorimana; ushinzwe gahunda y’urubyiruko muri AHF, avuga ko umuntu ufite virusi itera sida ari umuntu nk’abandi ndetse ukenera n’urukundo.

Ndungutse avuga ko akato gakwiye gucika, ati: “iyo bagiye kubana hari igihe umwe yifungurira mugenzi we akamubwira ko afite virus itera sida, kandi anywa n’imiti. Abenshi cyane bagaragaza ko ibyago bahuye nabyo koko, iyo nshuti ye magara bamaranye imyaka itatu cyangwa inarenga byabaye intandaro y’uko batandukana. Ibyo rero ni ikindi kimenyetso cyerekana ko akato kakiriho.”

“umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida ni umuntu nkanjye nkawe,   akenera nk’iby’undi wese akenera, ndetse n’urukundo ararukenera. Ninayo mpamvu mubyo tugiramo inama urubyiruko, cyane cyane rwipimishije rugasanga rufite virus itera sida kandi rufata imiti, ni uko mbere na mbere bafata imiti yabo neza kuko bigabanya ubukana bwa virus mu mubiri, aho igipimo cyari kiri munsi yahoo bashobora kuyipima ntibayibone. Uwo bizagorana ko yakwanduza mugenzi we utayifite.”

Mukamana Mariceline; umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko nk’inzego z’ibanze bafasha abagiye ku rushinga bagahabwa inyigisho z’uko babana umwe yanduye kandi bakabana neza.

Ati: “ twe noneho dufite serivise yihariye yo kwigisha abantu bagiye kurushinga. Umwe abayeho afite ubwandu bwa sida, undi ari muzima bahabwa inama. Aho ni ubushake bwabo bwo guhitamo niba bazabana ariko iyo bakomeje kubana hari inama nyinshi abaganga batanga, bakabana kandi ntibigire icyo byangiza mu mibanire yabo, mbese umwe ntabashe kwanduza undi.”

AHF ni umufatanyabikorwa wa RBC ifasha urubyiruko kwirinda vih Mu mavuriro 29 AHF ifasha, abantu 32 000 bari ku miti igabanya ubukana. Muri abo, abagera ku 2 992 bari mu nsi

y’imyaka 24.

Mu bushakashatsi bwakozwe na RRP+ifatanije na RBC bwagaragaje ko akato Kari ku gipimo cya 13 % ariko mu Rwanda hifuzwa ko cyagera Kuri 0.

 @ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Gatsibo.

 Apr 27, 2023 - 08:12