Minisiteri y’ubuzima irasabwa gushyiraho uburyo ingingo z’inyamaswa zajya zihabwa abantu.

Abadepite n’abasenateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda basanga Minisiteri y’ubuzima ikwiye gushyiraho uburyo bw’uko ingingo za zimwe mu nyamaswa zajya zihabwa abantu mu gihe barwaye ingingo runaka babuze ingingo bazisimbuza nk’uko n’ahandi mu bihugu byateye imbere bikorwa. Icyakora Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta bushakashatsi buremeza ko ingingo z’inyamaswa zishobora kwifashishwa mu buvuzi.

kwamamaza

Akenshi usanga hari abantu barwara ingingo runaka z’umubiri bakabura ubemerera kutanga urwo rugingo kugira ngo rusimbure urw’umurwayi.

Ubwo Abasenateri n’abadepite baheruka kwakira Minisitiri w’Ubuzima abagaragaza ibikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga gutanga ingingo z’umuntu n’uturemangingo bamusabye ko hashyirwaho uburyo n’inyamaswa bazajya bazikuraho ingingo zimwe na zimwe zihabwa umurwayi uzikeneye aho kubura ubuzima.

Ubu busabe bw’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda bwaje mugihe ubusanzwe ingingo z’inyamaswa zikorerwaho ubushakashatsi gusa.

Umwe muri bo yagize ati: “Nagiraga ngo mbaze ko mugihe wasanga icyo gice cy’inyamaswa gishobora kujya mu muntu kandi bikaba byashoboka noneho akaba yagira ubwo buzima, kuki bikorwa mugihe cy’ubushakashatsi gusa kandi wenda mugihe nk’uwo mutima bawuguhaye washobora gusimbura umutima w’umuntu cyangwa ikindi gice cy’umubiri w’umuntu.”

“Ese kuki bitakoresha ahubwo bikifashishwa mu bushakashatsi gusa?”

Undi ati:“ariko nanone ukibaza uti ubushakashatsi buzaba bumaze iki? Ntekereza ko wenda icyo twakumira ni ingingo ziva ku bantu zijya ku nyamaswa. Ariko niba zishobora kuva ku nyamaswa zikaza ku bantu zikabafasha, sinzi impamvu muri iki gihe tubikumira, ndumva mwaduha ibisobanuro.”

Mugihe aba badepite bashingira ku mikorere, bagenzi babo bunze muryabo bashingiye ku bantu  bazi bafite urugingo rwakuwe ku nyamaswa.

 Yagize ati: “    Njyewe twiga I Butare hari abatubwiraga ko bafite ijisho ry’intama, kandi n’ubu arahari I Kigali, ukabona rizenguruka rireba ukavuga uti ni iry’intama….”

Undi ati: “ nigeze kumva umuntu wigeze guhabwa umutima w’ingurube kandi uwo muntu aracyariho, ameze neza, arakora neza.”

“ahubwo twatekereza ku ngingo zava mu bantu zijya mu nyamaswa ariko mugihe iziva mu nyamaswa zavura abantu, eeeh twazikoresha!

 Dr. Ngamije Daniel; Minisitiri w’Ubuzima, avuga ibi bisabwa n’intamwa za rubanda bitashoboka kuko nta bushakashatsi bwihariye buragaragaza ko byemewe ko inyamaswa yaha urugingo umuntu.

Ati:“Niba ku rwego rw’ubushakashatsi, ntaburerekana ko ufashe umutima w’ingurube uwuteye umuntu niba uwo muntu ashobora kubaho igihe kirekire. Noneho ibyiza byo kubikora bikaba bisumba ingaruka zo kutabikora.”

“ ariko icyagaragaye ni uko muri Amerika yamaze amezi nk’atatu bakoze ubwo bunararibonye. Bafashe umutima w’ingurube ariko mu kwezi kumwe, k’umwe n’igice byari byamaze kunanirana. Kandi nta cyerekana ko ibyo byabaho kuko bifite organe zabyo zakwifashishwa umunsi ku wundi mu gukemura ikibazo cyo gusimbura ingingo iyari yo yose .”

Minisitiri Ngamije anavuga ko gukoreshwa kw’ingingo z’inyamaswa zifashishwa ku miti ivura abantu na bwo yabanje gutunganywa mu nganda.

 @ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Nov 11, 2022 - 10:46