Gakenke : Abarokotse Jenosinde yakorewe Abatutsi barasa ko kuri Mukungwa aharoshywe Abatutsi hazitirwa

Ubwo ibitaro bya Gatonde byari biri mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bafite ababo bishwe bakarohwa mu mugezi wa Mukungwa barasaba ko hashyirwa ikimenyetso kigaragaraho amazina yabaroshywe mo bose bazwi hakanazitirwa.

kwamamaza

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no gukumira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazongera kubaho ukundi, Ibitaro bikuru by’akarere ka Gakenke bya Gatonde byibutse ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agaruka ku mpamvu bibuka Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro Dr. Dukundane Dieudonne yanavuze ko nk’ibitaro byiganjemo urubyiruko, kwibuka bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside bakabiheraho barwanya ingengabitekerezo yayo ngo dore ko aha muri ibi bitaro bikorwamo n’abiganjemo urubyiruko kandi urubyiruko arinarwo rwayikoze ku bwinshi mu 1994.

Yagize ati “ibitaro bya Gatonde abakozi benshi barimo ni urubyiruko kandi nkuko byagiye bigaragara mu gihugu abantu bakoze Jenoside benshi rwari urubyiruko, hari n’abakoramo Jenoside yabaye batari banabaho, gutegura igikorwa nkiki, tukabareka ahantu Jenoside yakorewe tuba tugirango bamenye ibyabayeho no kugirango tubereke ububi bwa Jenoside kugirango ntizongere kubaho ukundi mu gihugu”.

Nyuma yo kujya gushyira indabo no kunamira abaroshywe mu mugezi wa Mukugwa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, bavuze ko kuba ikimenyetso cyaho bibukira abaroshywe muri uyu mugezi kitariho amazina yabishwe bose bazwi, bikiyongeraho no kukuba aho kiri hatazitiye nyamara ari no munzira ikorerwamo ibindi bibangamye, bagasaba ko byakosorwa.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko ubusabe bwabo bufite ishingiro, kandi ko bizashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.

Yagize ati “icyifuzo cyabo gifite ishingiro cyane, twemeye ko nk’ubuyobozi bw’akarere bwareba uburyo hakorerwa isuku hakaba hashyirwa uruzitiro ariko icyo akaba ari igikorwa cyashyirwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024”.

Uretse kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi bitaro bya Gatonde byanishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagera kuri 71 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu batuye mu murenge wa Mugunga.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Hon. Depite Frank Habineza, yanasabye abayirokotse gukomeza gutwaza baharanira kwigira.

Yagize ati “bigirire icyizere kuko iyo umuntu amaze gutakaza icyizere ukumva nkaho utariho ntabwo ugira n’imbaraga zo kubungabunga ibyo ufite, bagomba kumva ko bagomba kwiga, bagomba gukora, imitungo yabo bakayibungabunga neza”.

Umubare ugaragazwa na Ibuka yo muri aka karere Gakenke ugaragaza ko abazwi baroshywe muri uyu mugezi wa mukungwa barenga 168.

Abafite ababo batemwe bakarohwa aha bavuga yuko ko kuba hatarazitirwa buri uko bahanyuze bibasubiza mu bihe bibi byashize.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gakenke

 May 1, 2023 - 08:53