Kwibuka31: Ambasade y'Ubufaransa mu Rwanda yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu, Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda yibutse Abatutsi bari abakozi b’iyi ambasade bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ibintu imiryango y’abibutswe bashimira agaciro ababo bagihabwa nyuma y’imyaka 31 ishize ariko bagasaba ko ubufasha butandukanye bwita ku mibereho y’imiryango yabo bemerewe n’iyi ambasade bwashyirwa mu bikorwa kuko bwatuma imiryango basize irushaho kudaheranwa n’agahinda ndetse bikaba byakerekana ko nabo bakizirikanwa mu bundi buryo.

kwamamaza

Mu kwibuka abari abakozi ba Ambasade y’Ubufaransa n’ibigo biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatatu, Antoine Anfré, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yagarutse ku kibazo cy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyikirizwa ubutabera ngo bakurikiranwe, avuga ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, kugeza ubu ari ikibazo gihangayikishije.

Ati "ikidashidikanwaho nuko mu mpera z'1990 mu ntangiriro za 2000 hari abantu bibwiraga ko Ubufaransa bushobora kuba ubuhungiro kuri bo, ubu babonye ko Ubufaransa butakiri ubuhungiro kuri bo, akaboko k'ubutabera gashobora kubageraho, gashobora kubarega ndetse bakanacirwa imanza, ibi ni ingenzi ku Rwanda bikaba n'ingenzi ku Bufaransa, ni ingenzi kuko ari uguca umuco wo kudahana, abarebwa n'ibyo byaha bagahanwa".         

Nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’abahoze bakorera Ubufaransa mu Rwanda bishwe muri Jenoside bashima umuhate w’iyi ambasade mu kubaba hafi no guha agaciro ababo, barasaba ko iyi ambasade yatekereza ku mibereho yabo bakabaherekeza mu rugendo rwo kwiyubaka.

Umwe ati "bisobanuye ikintu gikomeye ku muryango biranadufasha, twagize amahirwe Ubufaransa burongera buba buzima kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo byari bimeze neza hagati y'Abafaransa n'igihugu, ubu dushima Imana ko bagaruye umutima bakaba badushyigikira mu kwibuka abantu bacu".     

Undi ati "numva icyakagombye gukorwa nuko batuba hafi kuko hari ibyo turi kugenda natwe ubwacu dushyiramo imbaraga zo kwiyubaka ariko nabo bakagira icyo badufasha, nta kintu baradufasha kigaragara, hari icyo bagombye kudukorera, hari ibyo batwemereye ariko ntabwo bari kubishyira mu bikorwa".   

Ni igikorwa cyabereye kuri Ambasade y’Ubafaransa mu Rwanda aho yibukaga abakozi bayo bagera kuri 17 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse Ambasade y’Ubufaransa ikaba isezeranya ba nyiri iyi miryango gukomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bijyanye n’imibereho yabo ndetse no kwiteza imbere.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 17, 2025 - 08:24