Amavuriro yigenga arimo ibibazo bikeneye kwitabwaho

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda barasaba ko habaho ingamba zihamye zigamije gukemura ibibazo bigaragara mu mavuriro yigenga, mu rwego rwo gutuma abanyarwanda babona ubuvuzi bunoze.

kwamamaza

Ubwo bagezaga ku nteko rusange y’Abadepite raporo ya komisiyo y’imibereho y’abaturage ku ikurikiranwa ry’imikorere y’amavuriro yigenga mu Rwanda, Hon. Odette Uwamariya, Perezida w’iyi komisiyo y’Abadepite, yagaragarije abitabiriye iyi nteko ko basanze aya mavuriro afite akamaro, gusa ngo aracyafite ibiyaremerera bishobora kuyazitira gutanga serivise inoze.

Ati "amavuriro yigenga atanga umusanzu mu rwego rw'ubuzima, hari zimwe mu mbogamizi ahura nazo mu mikorere zirimo ibiciro by'ibikorwa by'ubuvuzi bitakijyanye n'igihe kuko biheruka kuvugururwa muri 2017, ibyemezo bifatwa bibangamiye iterambere ry'amavuriro yigenga, imikoranire itanoze hagati y'ibigo by'ubwishingizi bw'indwara birimo gutinda kubishyura". 

Byatumye abagize inteko rusange bibaza ku byaba biri gukorwa kugira ngo ibi bibazo bibonerwe umuti.

Iyi komisiyo, ishingiye ku buremere bw’ibibazo babonye, irasaba ko inzego bireba zirimo MINISANTE zahabwa igihe gito cyo kubona ibisubizo.

Dr. Frank Habineza Visi Perezida w'iyi komisiyo ati "MINISANTE ikwiye kugaragariza inteko ishinga amategeko umutwe w'abadapite gahunda yo kwihutisha ivugururwa ry'ibiciro na serivise z'ubuvuzi ku byiciro byose by'amavuriro mu gihe kitarenze amezi 2, kugaragariza inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite gahunda yo kuvugurura hagamije kunoza imicungire y'abaganga b'inzobere no kwita ku bindi bibazo byagaragaye nyuma y'ishyirwaho ry'iyi politike mu gihe kitarenze amezi 2".

"Kwihutisha amavugururwa yo guhuza ikoranabuhanga hagati y'amavuriro n'ibigo by'ubwishingizi hagamijwe kunoza uburyo bwo gutanga serivise zihuse ku baturage, ibi nabyo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 4, kuri Minisiteri y'ibikorwaremezo igomba kugaragariza inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite gahunda yo kuvugurura ibiciro by'amazi n'amashanyarazi biri hejuru mu mavuriro bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 2".    

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga agera kuri 337, ari mu bice binyuranye by'igihugu, uretse kuba ubwayo afite ibibazo biyazitira, ni kenshi abanyarwanda binubira ihenda rya serivise bahabwa mu mavuriro yigenga, ibisaba imbaraga zikomatanyije mu guhangana n'uru ruhurirane rw'ibibazo bikibangamira imitangire ya serivise muri aya mavuriro.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 15, 2024 - 07:54