Gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe muri EAC izagerwaho muri 2031

Nyuma yuko umushinga wo gukoresha ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba udindiye, banki nkuru y’igihugu y’u Rwanda (BNR) iravuga ko hari uburyo buri kuganirwaho n’ibihugu bigize uwo muryango maze amafaranga akoreshwa mu gihugu kimwe akazajya akoreshwa n’ahandi mu buryo bwo kongera ubuhahirane.

kwamamaza

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye mu 2019 yemeje ishyirwaho ry’ikigo cyo kwiga ishyirwaho ry'ifaranga ry’ibi bihugu kiswe East African Monetary Institute (EAMI).

Mu byo cyari kugira mu nshingano harimo gukora ku buryo mu mwaka 2024 hari kuzaba hariho umurongo ngenderwaho w’ifaranga rimwe rya EAC.

Gusa uwo ni umushinga ugaragara nk’uwandindiye kuko utarashyirwa mu bikorwa ibikibangamiye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abandi bose muri ibyo bihugu nkuko Walter Hundle umuvugizi w’urwego rw’abikorera mu Rwanda abivuga.

Yagize ati "iyo ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka amafaranga atandukanye mu bihugu byombi hazamo ikibazo cy'imbogamizi kuko utararangura ubanza gushaka ikiguzi ugura amafaranga y'igihugu ugiye kuranguramo, utarabika amafaranga yawe wacuruje mu kindi gihugu nabwo ubanza gushaka amafaranga ukurikije banki uzayabitsamo n'igihugu uzayabitsamo, aho hose hazamo igihombo". 

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, aravuga ko mu gihe umushinga wo guhuriza hamwe ifaranga utarakunda Banki nkuru z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zikomeje ibiganiro biganisha ku guhuza imikoranire mu bijyanye n’ifaranga, ku buryo umuntu ufite irikoreshwa muri kimwe muri ibi bihugu ashobora guhahira mu kindi, atishingikirije idolari nk’uko byahoze.

Yagize ati "nubwo tutaragira ifaranga rimwe ariko dushobora guteza imbere guhahirana hagati yacu dukoresheje amafaranga yacu bwite,umugande aje hano kugura ibintu akazana amagande akaba ariyo atanga bakayakira, umunyarwanda yajya Uganda cyangwa se yajya muri Kenya akitwaza amanyarwanda, nibyo turimo tugerageza kureba ukuntu byakora kugirango byorohereze ubuhahirane hagati y'ibihugu byacu".      

Hundle Walter umuvugizi wa PSF aravuga ko ibyo byakunda ndetse byanafasha abakora ubucuruzi muri ibyo bihugu ariko ngo habanza hakanozwa amategeko agena imyishyurire y’imbere mu bihugu.

Yagize ati "hazabanza habeho kuvugurura itegeko rigena imyishyurire mu gihugu imbere kugirango tubashe kwishyura mu mafaranga y'ikindi gihugu, icyiza mbona cyatanga igisubizo kirambye nuko twese twaba dufite ifaranga rimwe uko turi ibihugu byegeranye none ukajya wambuka utabanje kuvunjisha".   

Ba Guverineri ba banki nkuru za EAC baheruka guhurira i Bujumbura mu Burundi, mu nama yabaye ku wa 17 Werurwe 2023.

Ni inama yagaragarijwemo ko umushinga w’ifaranga rimwe ry’akarere (Monetary Union) wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu 2024 hakurikijwe ingengabihe isanzwe, uzakorwaho kugeza mu 2031.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 19, 2023 - 08:26