Amategeko agenga umurimo mu Rwanda: Ninde uzakemura akarengane k'abakozi mu bikorera?

Bamwe mu banyarwanda baranenga urwego rw'abikorera kwigira ba ntibindeba ku mategeko agenga umurimo mu Rwanda ndetse na Leta ikabyirengagiza. Bavuga ko bituma batishimira akazi kuko babona ntakirengera baba bafite. Minisiteri y'abakozi ba Leta n'Umurimo ivuga ko bikorwaho ubugenzuzi, ariko ngo iki kibazo cyakemukira mu biganiro by'abakoresha n'abakozi bahagarariye abandi.

kwamamaza

Umurimo ni rimwe mu mapfundo yibanze mu iterambere ry'ubukungu bw'abaturage n'igihugu icyo aricyo cyose. Ibi bituma hirya no hino ku isi, inzego z'ubutegetsi zishyira imbaraga nyinshi muri uru rwego.

No mu Rwanda ni uko bimeze ndetse urwego rw'abikorera ruhora rushimirwa umusanzu rutanga mu guhanga imirimo.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu banyarwanda baribaza impamvu urwego rw'abikorera rukomeza kunyunyuza imbaraga za bamwe mu barukoramo, binyuze mu kutagendera ku mategeko agenga umurimo.

Ubwo bamwe baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" Usanga nta garanti y'akazi tuba dukora, ntabwo iba yizewe, igihe icyo ari cyo cyose bakwirukana kuko nta tegeko uba ufite rikurengera."

Yongeraho ko "Wenda nk'akazi tuba dufite muri Mining activities, ni akazi kabamo impanuka nyinshi cyane. Urumva ko iyo umuntu apfuye, umuryango uba ubuze umuntu kandi nta kindi kintu ubona muri iyo kampani, biba birangiye! Ariko iyo ufite contract (amasezerano y'akazi), hari igihe bashobora kuvuga bati 'uyu muryango tuzagenda tuwukorera ibyo uyu muntu yakoraga nk'igihe cy'umwaka cyangwa igice cy'umwaka."

Undi nawe ati:"Nshobora kugira ikibazo hakagira unyambura singire aho murega. Simurega, ndavuga ngo yatware urebe ko nzagaruka kugukorera. Ariko icyo gihe mba mpahombeye kandi nawe aba ahemutse."

Hari n'abavuga ko nta bwishingizi bahabwa n'abakoresha babo kandi bigaragara mu nzego zitandukanye z'abikorera.

Umwe ati:" Abakozi nibo babwitangira kuko ubona ubukeneye. Iyo urwaye ugakomerekera mu kazi ujya kwivuza ku giti cyawe, ugasanga nabyo ni ikibazo."

Ibi byiyongeraho kuba hari n'abakora akazi kavunanye ariko badashobora guhabwa ikiruhuko, mugihe ubwiteganyirize ari inkuru.

Ibi ni ibibazo usanga hose, cyane ko hari inzego z'abikorera zisa naho zitavugwa ukagira ngo ibyaho ni shyashya! Urugero ni nko mu Itangazamakuru!

Christine Nkulikiyinka; Minisitiri w'abakozi ba Leta n' Umurimo, avuga ko ubusanzwe nta rwego na rumwe rwemerewe kudakurikiza amategeko agenga umurimo. Yongeraho ko bakora ubugenzuzi. 

Icyakora igisubizo cy'iki kibazo agishyira mu biganza by'abakoresha n'abakozi.

Ati:"Abagenzuzi b'umurimo bareba bakagira inama abakoresha ariko aho byanze, aho amategeko atubahirizwa bashobora no kubihanirwa."

" Ariko tunemera cyane ko hagomba kubaho kuganira. Aho abakoresha n'abakozi baganira bakumvikana ibyo umukozi agomba kugenerwa. Usibye n'umushahara, n'ubuzima bwe ku buryo agomba kuvuzwa, ibikoresho bigomba kumurinda iyo ari muri ako kazi, uko afashwa...ni ukuvuga ngo hari byinshi bikubiye mucyo twita decent work ( umurimo unoze) ariko noneho usanga bitanga umusaruro cyane iyo abakoresha n'abakozi bagiye hamwe n'ababahagarariye bakavuga bati ' ikibazo tuvuge cyo mu bucukuzi bw' amabuye y'agaciro  turagikemura gute? Icyo muri sector yindi turagikemura gute?"

Kuba nta gisubizo kirambye MIFOTRA itanga ku gukemura ibibazo by'abakora mu rwego rw'abikorera bishimangira ko bizakomeza gukoma mu nkokora amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ndetse aya mategeko ateganya ko habaho imikorere ishingiye ku masezerano hagati y'umukozi n'umukoresha mu nzego z'abikorera, uburenganzira ku kiruhuko, ubwiteganyirize ku bakozi, ubuzima n'umutekano ku kazi, ndese n'ibindi bitanga umusanzu ku murimo unoze( decent work).

Ku rundi ruhande,  birasaba imbaraga nyinshi imiryango iharanira inyungu z'abakozi kugira ngo hagire icyakorwa mu kurengera uburenganzira bw'umukozi.

@INGABIRE Gina/ Isango Star-Kigali.

 May 12, 2025 - 12:42