U Rwanda rwahawe uburenganzira bwo gutangira gukoresha inkunga rwemerewe na IMF

U Rwanda rwahawe uburenganzira bwo gusaba gutangira gukoresha inkunga rwemerewe n’ikigega mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), nyuma y’uko iki kigega gikoze ubugenzuzi kubyo u Rwanda rwasabwaga kubanza gukora bagasanga rubyujuje.

kwamamaza

Mu mpera z’umwaka wa 2022 inama y’ubutegetsi y’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), yemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari y'Amerika ,ni ukuvuga miliyari zirenga 340 mu mafaranga y'u Rwanda, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye.

Kugira ngo iyi nkunga u Rwanda rutangire kuyihabwa, byasabye iki kigega kugenzura niba ibyo basabye u Rwanda byarashyizwe mu bikorwa.

Mu kugaragaza ibyo babonye mu bugenzuzi kuri uyu wa Gatatu mu cyumba cy'inama cya Minisiteri y'imari n'igenamigambi mu Rwanda, Madam Haimanot Teferra umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy'imari IMF ishami ry'Afurika, arahamya ko basanze u Rwanda rwarabyubahirije.

Yagize ati "iyi nkunga yashyiriweho gufasha ibihugu mu bibazo byagira ingaruka z'igihe kirekire byumwihariko ibirebana n'ihindagurika ry'ibihe, iyi nkunga igenewe ibihugu byinshi binyamuryango, u Rwanda impamvu arirwo rwambere nuko rwashyize mu bikorwa guhangana n'ihindagurika ry'ibihe yewe na mbere yuko rwemererwa iyi nkunga".  

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitri w’imari n’igenamigambi, aravuga ko iyi nkunga u Rwanda ruzayikoresha mu bikorwa yateganyirijwe byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati "aya ni amafaranga afasha igihugu mu gushyira mu bikorwa gahunda y'igihe kirekire, twiyemeje guhangana n'ingaruka y'imihindagurikire y'ikirere ndetse no gushora imari mu bikorwa bikumira izo ngaruka, ntabwo rero amafaranga ajya ku mishinga runaka ahubwo amafaranga aba agenewe gufasha ingengo y'imari ya Leta mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda ndende [.......]"    

Muri rusange inkunga ya miliyoni 340 z’amadolari y'Amerika u Rwanda rwemerewe azakoreshwa mu myaka 3.

Icyiciro cyambere cy’iyi nkunga u Rwanda rwamaze kwemererwa gukoresha kizaba ari miliyoni 74.6 z’amadorari y’Amerika.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzayahabwa mu kwezi kwa 5 uyu mwaka nyuma yo kwemezwa burundu n’ubuyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 5, 2023 - 08:23