Amasezerano u Rwanda rusinyana n'ibindi bihugu yo gukuraho viza ntabyazwa umusaruro uko bikwiye

Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko kuba u Rwanda rugenda rusinya amasezerano n’ibihugu bitandukanye yo gukuraho viza ariko ntibyamamazwe neza ngo bituma hari abatabyaza umusaruro aya mahirwe kubwo kutamenya ibikubiye muri aya masezerano n’umwihariko wa buri gihugu.

kwamamaza

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gusinyana amasezerano n’ibihugu bitandukanye harimo n’ayo gukuraho za viza ku baturage by’ibyo bihugu hagamijwe kwimakaza umubano no koroshya urujya n’uruza.

Hunde Walter, umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF avuga ko bo batangiye kubyaza umusaruro aya mahirwe kandi ngo binabasigira umukoro wo gukora cyane no guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ati “twe tuba tugomba kubyaza umusaruro amasezerano runaka yose igihugu kiba gifite, byaratangiye kuko dufite ishoramari nyarwanda riri mu bindi bihugu, uko bagenda borohereza urujya n’uruza rw’abantu ni nako ugezeyo akahashima akahabona amahirwe cyangwa se icyo yahabyaza umusaruro n’umunyamahanga uje inaha iyo ahageze akahakunda ahashora imari”.

“Biradusaba ko nk’abanyarwanda dukora cyane kugirango ishoramari mva mahanga ritazaza rikatumira, uko bashaka gushora imari iwacu natwe tukagerageza gushyiramo imbaraga”.

Icyakora abasesegura ubukungu basanga aya masezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu yo gukuraho viza ku baturage hari ubwo atamamazwa neza ngo benshi bayamenye banayabyaze umusaruro.

Prof. Kabera Callixte, impuguke mu bukungu, anavuga ko ibi bikwiye no kwigishwa mu mashuri.

Ati “aya masezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu ntabwo atangazwa cyane ngo abantu benshi bayamenye ariko usanga ayo mahirwe yagakwiye kumenyekana kurushaho binyuze mu binyamakuru ku buryo abantu benshi bagira ubwo bumenyi burushijeho, muri za Kaminuza bakabyigisha ku buryo urubyiruko rukura rufite amakuru ahagije”.

“Nk’ubucuruzi bukorwa bwambukiranyije imipaka usanga abantu badafite amakuru ahagije, abantu bamenye ibyo bihugu bakamenya n’umwihariko wa buri gihugu abanyarwanda bamenya inyungu babikuramo”.

Aya masezerano yo gukuriraho viza abaturage u Rwanda rukomeza gusinyana n’ibindi bihugu anatuma pasiporo y’u Rwanda yongera agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

Raporo ngarukamwaka ya Henley Passport Index yo muri 2024 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 74 ku Isi aho igaragaza ko umuntu ufite pasiporo y’u Rwanda ashobora kwinjira mu bihugu birenga 65 hirya no hino ku Isi adasabwe viza. Ni umwanya rwagezeho ruvuye ku wa 84 rwariho mu mwaka ushize wa 2023.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire/ Isango Star

 Jul 21, 2025 - 10:31