Ntimugatinye ibitumbaraye, U Rwanda ntiruteza ibibazo ahubwo rwirwanaho - Amakuru yaranze umwaka wa 2024 mu butabera n'umutekano

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuwa 23 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yahumurije abanyarwanda baterwa impungenge n’abakangisha u Rwanda kurushozaho intambara, yavuze ko abo ari ibitumbaraye nk’ibipurizo birimo ubusa bidashobora kugira icyo rubahungabanyaho, aha yasobanuye ko ubwo M23 yasenyukaga mu 2013, abarwanyi bayo 500 bahungiye mu Rwanda, rubambura intwaro, ruzishyikiriza ubuyobozi bwa RDC, maze rubashyira mu nkambi.

kwamamaza

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko atiyumvisha uburyo abantu bashinja u Rwanda gufasha M23 kandi ukuri kose kwatumye yegura intwaro kugaragara. Yanakomeje agaragaza uko hari aho byageze ubutegetsi bwa RDC busobanura ko FDLR itari muri iki gihugu, bikaba ngombwa ko u Rwanda rubaha amazina y’abayobozi b’uyu mutwe n’aho baherereye.

Soma inkuru bijyanye: Mugende mujye mu rugo muryame musinzire nta kizaba cyambuka imipaka y’iki gihugu cyacu - Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 30 ishize, nta gishobora guhungabanya u Rwanda kuko icyabigerageza, cyaba giturutse mu majyepfo cyangwa mu burengerazuba, Abanyarwanda barurwanira nk’aho ntacyo bafite cyo gutakaza.

Perezida Paul Kagame yibukije amahanga ko u Rwanda rudateza ibibazo ahubwo rwirwanaho

Mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rubohowe, Perezida Paul Kagame, akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yabwiye abitabiriye by'umwihariko abanyamahanga ko iyi myaka 30 ari urugendo rwavunnye u Rwanda, ndetse ko nta kizarusubiza aho rwavuye. Avuga ko u Rwanda rudateza ibibazo ahubwo rwirwanaho, ndetse ko ruzakomeza ibikorwa byo gutabara aho rukenewe hose.

Soma inkuru bijyanye: H.E Paul Kagame yibukije amahanga ko u Rwanda rudateza ibibazo ahubwo rwirwanaho 

Ati “kuri iyi tariki dushimira cyane ababohoye u Rwanda ndetse tukibuka n’abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’umutekano dufite…..”

Perezida Kagame, yibukije amahanga ko isi ikeneye amahoro, hakemurwa ibibazo bya politiki biri inyuma y’umutekano muke, gusa avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutanga ubufasha aho ruziyambazwa hose.

Isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe, yizihirijwe muri Stade Amahoro iri mu bikorwa bikomeye u Rwanda rwishimira muri iyi myaka 30 ishize byishimiwe muri ibi birori byitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano nkuru z’u Rwanda barimo Abasirikare n’Abapolisi, abanyarwanda mu ngeri zose ndetse n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda. Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ”kwibohora intambwe mu ntego”.

Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha yari akurikiranyweho

Mu Ukuboza uyu mwaka Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha igifungo cya burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare.

Sgt Minani yari akurikinyweho ibyaha bitatu, birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare.

Ni ibyaha yakoze ku wa 13 Ugushyingo 2024 aho yarasiye abantu mu kabari ko mu isantere yo muri Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Karere ka Nyamasheke.

Abishwe ni Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 na Nsekambabaye Ezra w’imyaka 51.

Bivugwa ko mbere y’uko Sgt Minani arasa abo bantu, yabanje gushyamirana na nyir’akabari yari yanywereyemo, bapfa amafaranga yagombaga kwishyura.

Ubushinjacyaha bushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya, bugaragaza ko Sgt Minani yari yahawe uruhushya rw’iminsi 10 ariko aho kugira ngo ajye mu kiruhuko yigira mu kabari mu gasantere ka Rubyiruko.

Bwagaragaje ko yarashe amasasu 60 muri iyo santere, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG-3945.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rushyarara. Rwitabiriwe n’abasivili benshi ndetse n’abasirikare.

Umunyamategeko wagombaga kunganira Sgt Minani, Me Murigande Jean Claude, yaje kwikura mu rubanza nyuma yo kugaragaza ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe ariko Urukiko rukabitera utwatsi kuko raporo ya muganga yagaragaje ko ntabwo afite.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko, guhamya ibyaha Sgt Minani, rukamukatira igifungo cya burundu.

Sgt Minani yemeye ibyaha aregwa avuga kandi ko abisabira imbabazi. Yasabye Urukiko ko rwazashishoza kuko ngo yabikoze kubera ihohoterwa yari yakorewe.

Nyuma yo gusuzuma imiburanire y’impande zombi, Urukiko rusanga Sgt. Minani ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Rugaragaza ko kuba yarishe abantu batanu bigaragaza igikorwa cy’ubugome bityo ko ntanyoroshyacyaha ashobora guhabwa.

Rugaragaza kandi ko kuba Sgt Minani yaravuye aho yari ari akajya gushaka imbunda bisobanuye ko yagize umugambi wo kwihorera.

Urukiko kandi rusanga yarakoze icyaha cyo kurasa nta tegeko ry’umukuru kandi agomba kubihanirwa.

Rwagaragaje ko habayeho impurirane mbonezamugambi.

Itegeko riteganya ko iyo habayeho impurirane mbonezamugambi, umucamanza atanga igihano kiruta ibindi mu byaha akurikiranyweho.

Urukiko rusanga nubwo uregwa asaba kugabanyirizwa igihano, icyaha yakoze cyo kwica abantu batanu ari igikorwa cy’ubugome ndengakamere akaba agomba kubihanirwa, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Rwamuhamije kandi icyaha cyo kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare kuko yakoresheje imbunda yibye kandi atari ari mu kazi.

Abarimo Bamporiki Edouard na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka abarimo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, bari barahamwe n'ibyaha bitandukanye, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Ukwakira 2024, niryo ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Bamporiki Edouard yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.

Gasana Emmanuel we wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi atandatu, ahamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Muri rusange, abantu batandatu ni bo bahawe imbabazi mu bari bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge.

Abandi bahawe imbabazi barimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority); Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Umunyemari Rusizana Aloys.

Muri 2021 ni bwo aba bose uko ari batatu bakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka itandatu kubera gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije ibyo yategetswe.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye aba bahawe imbabazi na Perezida wa Republika ndetse n’abagabanirijwe ibihano, kutirara ngo bongere gukora ibyaha, kuko izi mbabazi nubwo zikuraho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe, cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye, zidakuraho inkurikizi uwazihawe yahura nazo aramutse akoze ibindi byaha.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ko imbabazi Perezida wa Repubulika aha abagororwa ari ikindi kimenyetso cy’uko u Rwanda rugendera ku mategeko.

U Rwanda rwohereje mu Buhinde umuturage wabwo witwa Salman Khan wakekagwaho ibyaha by’iterabwoba

Mu Ugushyingo uyu mwaka kandi U Rwanda rwohereje mu Buhinde umuturage wabwo witwa Salman Khan wakekagwaho ibyaha by’iterabwoba, bivugwa ko yakoreye mu gihugu cye, agahungira ubutabera mu Rwanda.

U Rwanda rwamutanze ku ntumwa z’u Buhinde kuwa 27 Ugushyingo 2024, Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri INTERPOL.

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko ibyaha Salman Khan akurikinyweho bikekwa ko yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.

Avuga ko Buhinde bwatanze ubusabe bugaragaza ko Salman Khan akekwaho ibyaha by’iterabwoba ko ashakishwa, ndetse hari n’abandi bafungiwe mu gihugu cyabo ariko we yagerageje gucikira mu Rwanda.

Ku wa 29 Ukwakira 2024, u Buhinde bwoherereje u Rwanda ubusabe bw’uko rwakohereza Salman Khan, busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera. Yanakomeje agaragaza ko mu Rwanda atari ahantu ho gushakira ubuhungiro ku bakekwaho ibyaha.

Yagaragaje kandi ko mu gihe Isi yugarijwe n’ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, Iyezandonke n’ibindi hari hakenewe kunoza imikoranire Mpuzamahanga kandi u Rwanda ari byo rushyize imbere.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera y’u Buhinde, yashimye uko ubufatanye bw’u Rwanda bwashyizwe mu bikorwa nubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ibihugu byombi bifitanye.

Yagaragaje ko mu bihe biri imbere bishobora kugirana amasezerano.

Yashimangiye ko iterabwoba ari ikintu igihugu cy’u Buhinde kitihanganira kandi ko n’u Rwanda ari ko bimeze.

Yemeje ko imikorere y’u Rwanda itanga urugero rwiza ku ruhando mpuzamahanga.

U Rwanda rwahererekanyije ububasha na Somalia ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye

Muri uyu mwaka, U Rwanda rwahererekanyije ububasha na Somalia ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) ugizwe n’ibihugu 10 byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’ibyo bihugu byombi wabaye kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, ubwo hasozwaga inama ya 33 ya EASF izwi nka ‘Policy Organs Meeting’, yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

Muri uwo muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bari basanzwe ku buyobozi bwa EASF mu 2024.

Somalia yasimbuye u Rwanda izatangira izo nshingano muri 2025 izimarane uwo mwaka wose.

Igihugu gihawe inshingano muri uyu mutwe kiyobora inzego eshatu muri enye ziwugize ari zo Inteko Rusange igirwa n’Abaperezida b’ibihugu binyamuryango n’abakuru ba za Guverinoma, Inama y’Abaminisitiri b’ingabo b’ibyo bihugu, na komite y’abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko mu myaka 20 uyu mutwe umaze ubu bari kwizihiza igera ku icumi umaze witeguye neza kuba watabara aho rukomeye mu bihugu binyamuryango.

Ati "tumaze imyaka 20 uyu mutwe ugiyeho ariko byumwihariko uyu mwaka twizihizaga imyaka 10 tumaze twitehuye mu bice byose dufite ingabo, dufite ibyangombwa byose byatuma twatabara, ibyagezweho ni uguhora twitegura cyane cyane bishingiye ku mahugurwa ariko harimo n'ibindi bikorwa tugenda dukora bigamije gukumira amakimbirane kuko nubwo wakitegura gutabara ariko biba byiza uramutse ugize ubushobozi bwo gukumira mbere yuko ibiteza umutekano mucye biza".   

 Abaturarwanda basabwe kwifashisha uburyo bw’ubuhuza mu manza    

Abaturarwanda basabwe kwifashisha uburyo bw’ubuhuza mu manza kugira ngo bafashe inkiko kudahura n’ikibazo cy’ubucucike bw’imanza. Ni mu gihe Minisiteri y’ubutabera yemeje ko mu rwego rwo gutuma ubutabera bw’u Rwanda bukomeza gutanga umusaruro,hari uburyo butandukanye burimo kwifashishwa mu gucyemura imanza ndetse n’ibibazo abantu bafitanye batarinze kujya mu nkiko.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubwo buryo bwose burimo kwifashishwa kugira ngo ubucucike bw’imanza mu nkiko bugabanuke harimo ubuzwi nka Plea Bargaining cyangwa ubuhuza mu manza nshinjabyaha ndetse n’ubundi bwose burimo gutanga umusaruro.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Halson yasobanuye neza uko uburyo bw’ubuhuza mu manza nshinjabyaha buzwi nka Plea Bargaining bukora ndetse yasabye abantu ko baramutse bagiranye ibibazo byatuma bagana inkiko, bajya babanza bakifashisha ubwo buryo kugira ngo bafashe inkiko kugabanya ubucucike bw’imanza.

Ati "hashize imyaka 2 dutangije uburyo duhuriyeho n'ubushinjacyaha n'abunganira abandi mu mategeko bwitwa Plea Bargaining mu rurimi rw'amahanga, mu rurimi ry'ikinyarwanda bisobanura ni ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y'uwakoze icyaha n'ubushinjacyaha ayo masezerano akazanwa mu rukiko akemezwa cyangwa se bagasaba ko atemezwa biterwa n'urukiko ariko akava mu nzira, ubu buryo buri gutanga umusaruro mwiza cyane".

"Uburyo bw'ubuhuza ntibusaba ko uba watanze ikirego mu rukiko ushobora gusaba ko babunga cyangwa mukajya mu buhuza na mbere yuko mutanga ikirego, abantu batangire kugira uwo muco wo kumva ko bashaka ababunga cyangwa abashaka abahuza na mbere yuko baza mu nkiko kugirango n'ibirego biregerwa inkiko bigende bigabanuka".                  

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yihanangirije abakomeje kubuza ubuzima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ubwo Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yakiraga indahiro za Perezida w'urukiko rw'ikirenga Mukantaganzwa Domitilla na Visi Perezida warwo Hitiyaremye Alphonse yongeye kwihanangiriza abantu bari bakomeje kubuza ubuzima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bakomeje kwica hirya no hino mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi kubera kubura ubutabera bishingiye kuri politiki mbi yari mu gihugu, bituma Abanyarwanda babana mu mwuka mubi, bigera n’aho bicana avuga ko abanyarwanda bazi aho bava badakwiye kuhasubira no kwemerera uwabiba ibibasubizayo.

Yavuze ko amategeko agomba kubahirizwa bitagenda gutyo hagakora ibindi ariko ubutabera bukaboneka.

Ati “ Ubutabera mu gihugu cyacu, bwagenze nabi cyane imyaka myinshi ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana. Ibyo byarabaye, aho niho tuva. Ariko aho tujya nabyo bimaze kumvikana igihe kirekire, ni ahandi kandi ni ngombwa kandi icyo dusaba abantu ni ukubyumva gutyo bagakurikiza ibyiza byo kubana neza bagakurikiza ubutabera n'amategeko tugomba kwisangamo.”

"Ndagirango rwose bibe byagarukira ahongaho, byagarukira ko abantu  duharanira kubana neza kuko twese turi ibiremwa turareshwa, kureshya mvuga ni mu burenganzira buri wese afite, ntawe sumba undi mu burenganzira, niko ubutabera bukwiriye kubidufashamo".

“ Sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Nta bundi buryo bukwiriye gusimbura ubutabera, ariko aho budakoze, ibindi birakorwa.”    

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko muri rusange, abantu bose batabonye ubutabera bifuza, ariko ko hari ababubuze kurusha abandi, ari nabyo byagejeje ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yavuze ko kuba uyu munsi hari ibikorwa bikigaragara bishobora gusubiza Abanyarwanda mu mateka mabi, ari ibintu bidakwiriye na mba.

Ati “Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”

Yakomeje agira ati “Kwica abantu babuze amateka n’ubundi igihe cyose, banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha aho, ishaka kugirira abantu, abarokotse, kubagirira nabi bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora nadakora hazakora ibindi. Ibyo ndabyatuye, ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara".

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abandi bakinisha politiki y’u Rwanda bakavuga amagambo atari ukuri, n’amahanga akabashyigikira bashaka kugaragaza u Rwanda, ubutabera bwarwo n’amategeko yarwo ko ari ubusa.

Ati “Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu [ari ubusa], ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho, bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka.”

Mu mezi atatu, mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 muKarere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

 Dec 31, 2024 - 08:42