
H.E Paul Kagame yibukije amahanga ko u Rwanda rudateza ibibazo ahubwo rwirwanaho
Jul 5, 2024 - 07:49
Mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rubohowe, Perezida Paul Kagame, akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yabwiye abitabiriye by'umwihariko abanyamahanga ko ari urugendo rwavunnye u Rwanda, ndetse ko nta kizarusubiza aho rwavuye. Avuga ko u Rwanda rudateza ibibazo ahubwo rwirwanaho, ndetse ko ruzakomeza ibikorwa byo gutabara aho rukenewe hose.
kwamamaza
Ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rye rikubiyemo impanuro ku isabukuru y’imyaka 30 yo kwibohora k’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo gushimira abarubohoye bamwe bakahasiga ubuzima, ndetse anavuga ko igisirikare u Rwanda rufite ubu, ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’umutekano.
Ati “kuri iyi tariki dushimira cyane ababohoye u Rwanda ndetse tukibuka n’abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’umutekano dufite…..”

Perezida Kagame, yibukije amahanga ko isi ikeneye amahoro, hakemurwa ibibazo bya politiki biri inyuma y’umutekano muke, gusa avuga ko u Randa ruzakomeza gutanga ubufasha aho ruziyambazwa hose.
Ati "ubusanzwe u Rwanda ntirwigeze ruba intandaro y’ibibazo ahubwo rwubatse ubwirinzi mu mutekano, rusubiza gusa iyo rushotowe. Dushyira imbere ubufatanye n’imikoranire, u Rwanda rushaka amahoro ubwarwo n’ay'abaturanyi mu karere, tuzi agaciro k’amahoro nk’abandi bose, ndetse no kubarusha, aho tuzakenerwa mu kurengera ikiremwa muntu, u Rwanda ntiruzahabura. Ariko, igisubizo rukumbi kiboneye ku bibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ni ugukemura umuzi wabyo mu buryo bwa politiki. Iyo tutaza guhindura imikorere hano mu Rwanda, ndahamya ko igihugu cyacu kiba kikiri mu maboko y’ubutumwa bwa lonu bwo kubungabunga amahoro, bwari bwarasenyutse ndetse butaribwihagije.”

Isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rubohowe, yizihirijwe muri Stade Amahoro iri mu bikorwa bikomeye u Rwanda rwishimira muri iyi myaka 30 ishize byishimiwe muri ibi birori byitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano nkuru z’u Rwanda barimo Abasirikare n’Abapolisi, abanyarwanda mu ngeri zose ndetse n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda. Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ”kwibohora intambwe mu ntego”.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


