Kirehe: Abakoresha umuhanda wa Mpanga - Mahama - Rusozi barasaba ko wakorwa kuko wangiritse bikomeye

Abakoresha umuhanda Mpanga-Mahama-Rusozi mu karere ka Kirehe, baravuga ko uyu muhanda wangiritse bikomeye ku buryo ibinyabiziga bitabasha kuwunyuramo bitewe n’ibinogo birimo bityo bagasaba ko wakorwa kugira woroshye urujya n’uruza ndetse binorohere imbangukiragutabara kujyana abarwayi ku bitaro bikuru bya Kirehe.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Mpanga bakoresha umuhanda Mpanga – Mahama –Nyamugari Rusozi mu karere ka Kirehe,bavuga ko uyu muhanda wangiritse bikomeye,aho bemeza ko kuhanyura ukoresheje ikinyabiziga birutwa no kugenda ku maguru.

Bavuga ko bigorana cyane iyo imvura yaguye ngo kuko nta moto cyangwa imodoka ibasha kuwunyuramo, by’umwihariko nk’imbangukiragutabara iba ikuye umurwayi ku kigo nderabuzima cya Nasho imujyanye ku bitaro bikuru bya Kirehe,ngo agerayo yanegekaye kubera imikuku yo muri uwo muhanda.

Umwe yagize ati "iyo imvura yaguye tubura ukuntu tujya ku bitaro umuntu yarwaje umwana cyangwa nawe yarwaye, hagira n'umumotari ukujyana mugaheramo mutaragera no kukigo nderabuzima, uyu muhanda ni imbogamizi cyane".  

Aba baturage barasaba ko uyu muhanda wakorwa kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bijya n’ibiva mu murenge wa Mpanga rushoboke ndetse binorohere imigendekere myiza y’imbangukiragutabara ivana abarwayi ku kigo nderabuzima cya Nasho.

Undi yakomeje agira ati "turasaba kugirango leta ibe yabidufashamo uyu muhanda nawo ukaba wakorwa". 

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwemeranya n’abaturage ku ikibazo bagaragaza cy’umuhanda Mpanga-Mahama-Rusozi wangiritse,bukavuga ko nabwo buhangayikishijwe n’imiterere mibi yawo ariko bukizeza abaturage bawukoresha ko muri iyi ngengo y’imari ya 2022-2023, uyu muhanda uzakorwa.

Ibi bivugwa na Mukandayisenga Janviere umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Yagize ati "uriya muhanda uri mu mihigo y'umwaka, twari dutegereje ingengo y'imari ariko ubu yarabonetse, kuva ku Rusozi,Nyamugari gukomeza hasi Mahama ukanyura ku kigo nderabuzima cya Nasho ugatunguka Mpanga hirya ukomeza ugenda, uriya muhanda ugiye gukorwa nta kibazo kuko umaze igihe uteye inkeke ariko ubu byarakemutse ugiye gukorwa, natwe uba uduhangayikishije cyane".   

Uyu muhanda Mpanga-Mahama-Nyamugari ku Rusozi abaturage bagaragaza ko wangiritse,bavuga ko hatagize igikorwa ngo ube wakorwa,kwangirika kwawo bishobora kuzabangamira imodoka zizajya zivana umusaruro mu byanya byuhirwa ku buso bugari bya Mpanga na Mahama.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kirehe

 Dec 22, 2022 - 08:10