
Mugende mujye mu rugo muryame musinzire nta kizaba cyambuka imipaka y’iki gihugu cyacu - Perezida Paul Kagame
Jan 24, 2024 - 09:29
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 Perezida Paul Kagame yahumurije abanyarwanda baterwa impungenge n’abakangisha u Rwanda kurushozaho intambara, abasobanurira ko abo ari ibitumbaraye nk’ibipurizo birimo ubusa bidashobora kugira icyo bihungabanyaho.
kwamamaza
Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho avuga ku mutekano w’u Rwanda, aho yasobanuye ko ubwo M23 yasenyukaga mu 2013, abarwanyi bayo 500 bahungiye mu Rwanda, rubambura intwaro, ruzishyikiriza ubuyobozi bwa RDC, maze rubashyira mu nkambi.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko atiyumvisha uburyo abantu bashinja u Rwanda gufasha M23 kandi ukuri kose kwatumye yegura intwaro kugaragara. Yanakomeje agaragaza ko hari aho byageze ubutegetsi bwa RDC busobanura ko FDLR itari muri iki gihugu, bikaba ngombwa ko u Rwanda rubaha amazina y’abayobozi b’uyu mutwe n’aho baherereye.
Aha niho Perezida Paul Kagame yatangaje ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kandi ko mu gihe yo n’abandi bazagerageza kuwuhungabanya, nta we azasaba uruhushya rwo kugira icyo akora.

Ati “Iyo bibaye ngombwa ko turinda iki gihugu cyababaye igihe kinini, nta muntu n’umwe waje kugifasha, ntabwo nkenera uruhushya rw’uwo ari we wese rwo gukora icyo tugomba gukora kugira ngo twirinde. Ibi nabivuga ku manywa y’ihangu. Nabibwira abo bireba muri iki kibazo, kandi ibi nibyo bigiye kuba, mwebwe mugende mujye mu rugo muryame musinzire nta kizaba cyambuka imipaka y’iki gihugu cyacu gito. ariko hagize ubigerageza”.
Perezida Kagame yomeje avuga ko nyuma y’imyaka 30 ishize, nta gishobora guhungabanya u Rwanda kuko icyabigerageza, cyaba giturutse mu majyepfo cyangwa mu burengerazuba, Abanyarwanda barurwanira nk’aho ntacyo bafite cyo gutakaza.

Ati "ntimugatinye ibitumbaraye rimwe na rimwe biba birimo ubusa, aho twari turi mu myaka 30 ishize, nta kintu kibi cyaba kuri twebwe, ikindi kandi ibyo bivuze ko uramutse udushyize mu bihe bituma dutekereza ko byaba bigiye kuba nko mu gihe cyashize kandi nta kintu dutakaza, twarwana nk’abadafite icyo gutakaza. Kandi hari uwakwishyura ikiguzi, aho kuba twebwe".
Ibi abivuze mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko Perezida Kagame yagaragaje ko ibi ari ibinyoma birimo kwirengagiza ukuri kw’amateka y’ivanguramoko yatumye Abanye-Congo bo mu burasirazuba bahunga.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


