Rwamagana : Hari abaturage basaba leta kubegurira ubutaka yabatije mu myaka 40

Hari abaturage mu karere ka Rwamagana Leta yatije ubutaka mu myaka 40 ishize, none barasaba ko Leta yaca inkoni izamba ubwo butaka bamaranye igihe kinini ikabubegurira.

kwamamaza

Abavuga ko bamaze igihe kinini basiragira ku byangombwa by'ubutaka, ni abo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.Aba bavuga ko babusigiwe n'ababyeyi babo,nyuma y'uko bari barabutijwe na Leta mbere ya 1980.Bavuga ko iyi myaka yose ishize bafite ubwo butaka, bagerageje kubushakira ibyangombwa ndetse bakizezwa ko bazabihabwa ariko ntibanasobanurirwe ko bitazashoboka kuko ari ubwa Leta,kuburyo bahatakarije amafaranga menshi biruka kuri ibyo byangombwa.

Ni mu gihe ariko bavuga ko hari bagenzi babo babihawe,bakibaza impamvu bo batabihabwa bikabashobera.

Aba baturage barasaba Leta ko yaca inkoni izamba,maze ubwo butaka bamaranye imyaka myinshi batunze,bakabwegurirwa kuko babutakajeho byinshi babwitaho.

Kuri iyi ngingo,ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana,buvuga ko abatarabona ibyangombwa by'ubutaka batijwe na Leta bakaba basaba kubwegurirwa,ikibazo cyabo kirimo gusuzumwa hakaba hategerejwe umwanzuro wa Minisiteri y'ibidukikije.

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w'akarere ka Rwamagana yagize ati ikibazo gihari nuko bifuza ko ubwo butaka bwabandikwaho, ubwo rero ikibazo cyagejejwe kuri Minisiteri y'ibidukikije n'ikigo cy'igihugu cy'ubutaka kugirango babyigane ubushishozi bareba niba koko ubwo butaka batijwe babwegurirwa kuko babumaranye igihe barabutijwe cyangwa se bwasubira mu maboko ya Leta.  

Abafite ubutaka batijwe na Leta mbere ya 1980,bakaba basaba kubwegurirwa bagahabwa n'ibyangombwa byabwo,bitewe nuko babumaranye igihe kandi bwarabatwaye imbaraga babwitaho,mu karere ka Rwamagana basaga 200.

Kugeza ubu kuri ubwo butaka bashyizeho ibikorwa byabo nk'amashyamba ndetse n'ibindi.Ni mu gihe bagenzi babo bafite ibyangombwa byabwo, magingo aya nta gaciro bifite mu gihe Leta itarabubegurira.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Sep 12, 2022 - 09:06