Amajyepfo:Abitabiriye imurikagurisha barasaba ko imbogamizi bahuye nazo zikabahombya zakosorwa.
Aug 30, 2023 - 17:54
Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara barasaba ko ibibazo bahuye nabyo birimo nk’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi watwitse ibikoresho ndetse ibiribwa bimwe bigapfira muri firigo, isuku nke mu bwiherero… byazakosorwa ubutaha. Nimugihe bavuga ko uwaryitabiriye wese yari yasabwe ikiguzi kirimo ibizamufasha mu bucuruzi bwe, n’ibyo birimo. Ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko iinzego zibishinzwe bizabisuzuma.
kwamamaza
Umwe mu bitabiriye iri murikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ryaberaga mu karere ka Huye, avuga ko we n’abagenzi be babashije gucuruza.
Ati: “itandukaniro rirahari kuko twabonye abakiliya benshi ugereranyije nabo twajyaga tubona bisanzwe.”
Undi ati: “ mu buzima busanzwe, narimfite abakiliya bo muri Huye ariko hano hazaga abantu batandukanye, aba Nyaruguru, Gisagara, aba hehe hose! Nta muntu wageraga mu karere ka Huye ngo atahe atageze muri Expo.”
Nubwo bimeze bitya ariko, banavuga ko bahuye n’imbogamizi zirimo iz’umuriro w’amashanyarazi wanagije bimwe mu bikoresho byabo, mugihe mu kiguzi bishyujwe cy’aho bagomba gukorera byari birimo. Basaba ko ubutaha ibyo byakosorwa.
Umwe ati: “ inyama zirapfa kubera gucomeka frigo tugasanga zazimye. Ikindi ni mu mikungungu kuburyo umuntu yazaga asa neza, agataha asa nabi! Twifuza ko ubutaha bazategura ahantu heza cyangwa se banahategura hagahira hahari. Hakwiye kuba hari umuntu ushinzwe kumenya ibintu byangiritse kubera umuriro noneho hakabaho kuba bamwishyura.”
Undi ati: “hari byinshi umuntu yanenga bakosora kuko hano ntabwo twahishyuye amafaranga make nanone! Ayo mafaranga ibihumbi 250 arimo buri kintu cyose umuntu yashoboraga gukenera: umutekano, ibijyanye n’isuku…ntabwo twabibonye byose! urumva hari nk’ibikoresho bimwe na bimwe twagiye duhisha kubera umuriro! Niba umuriro wari ikibazo mu karere, niba ari installation ya hano yari mbi, ariko wasangaga umuriro ugenda bya hato na hato kuko nk’iyi mixer mubona hano yabanje gushya. Ikibazo cy’umuriro cyo ubutaha bazagikosore pe.”
Iruhande rw’ibi yingeraho n’ikibazo cy’isuku yari nke, ati: “ yari nke mu bwiherero.”
“Ubundi ubwiherero ni ikintu umuntu akwiye kuba yakwitaho buri uko havuyemo umuntu, ariko ntabwo ariko byari bimeze. Uretse ko nta mazi nabonye aba arimo ngo uvuge ko yenda warangiza ukanabwisukurira.”
Iri murikagurisha ryo ku rwego rw’intara ryahaye amahirwe abikorera barimo n’abato kugaragaza ibyo bakora, ndetse bibaha umukoro wo kubyongera no kubyegereza ababikeneye, nk’uko bitangazwa na Kayitesi Alice; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Avuga ko ikibazo cy’ibitaragenze neza nk’umuriro w’amashanyarazi utarabaniye bamwe mu bacuruzi, n’isuku nke yikomwe n’abaryitabiriye, cyane cyane mu bwiherero, avuga ko ibitaragenze neza bazabisuzuma ku buryo bitazisubiramo ubutaha.
Ati: “icyo rero tuzakiganiraho turebe uburyo kitazisubira mu imurikagurisha ritaha ry’umwaka uzakurikira. Ahaba haragaragaye ikibazo cy’isuku nkeya…tuzareba tubikosore kuko ni inshingano zacu, za buri munyarwanda wo mu ntara y’Amajyepfo ari ugana kuri ubwo bwiherero ariko n’abari babufite bagombaga kubukoresha. Iryo ni ikosa ryaba ryarabayeho tugomba kuzakosora ubutaha.”
Ubusanzwe kubona stand muri iri murikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo byasabaga ikiguzi kuva ku bihumbi 200 kuzamura, ariko byose bikajyana n’ingano yaho wifuza ndetse n’ibyo uzakenera, nk’uko ababyitabiriye babivuga.
Ubu ryabaga ku nshuro ya 10, ndetse abaryitabiriye n’abamurika ibikorwa byabo basaga 137 barimo abanyarwanda, abanyamahanga, ndetse n’inganda 28.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


