Ubufatanye bw'inzego z'ibanze n'ubugenzacyaha mu gukemura ibibazo by'abaturage

Kuri uyu wa kane, urwego rw’ubugenzacyaha, RIB n’umujyi wa Kigali bahuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze, n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta mu mujyi wa Kigali, baganira ku ngamba zafatwa kugira hakemurwe ibabazo by’abaturage byagaragaye mu gikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage.

kwamamaza

Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage kwatanze umusaruro kuko bakiriye ibibazo bitandukanye, bimwe bigasubizwa ibindi bikaba bigikurikiranwa, ibi ni ibyagaragajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu nama bagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali.

Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB yavuze ko basanze hakenewe ubufatanye kugirango ibibazo bakira bisubizwe vuba.

Yagize ati "ikibura ni ubwo bufatanye kuko buri rwego rwihererana ibibazo kudakorera hamwe nabyo bituma ibibazo bidakemukira igihe, iki gikorwa turimo rero ni igikorwa cyo kugerageza guhuza inzego kubera ko nk'urwego ibibazo byinjiramo, umuturage yatanze ikibazo nshinjabyaha we yumva RIB akumva ko ikemura ibibazo, uko tugenda tubona ko ibibazo bitugeraho byinshi biba bitanatureba niho igitekerezo cyo kuvugango reka tuzage tujya gukemura ibibazo n'abaturage dufite izo nzego zose bireba".   

Urujeni Martine, Umuyobozi w’umujyi  wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage yavuze ko uku kwezi kwabahaye ishusho ya bimwe mu bibazo bitagakwiye kuba bicyigaragara mu baturage.

Yagize ati "ibibazo by'amakimbirane, ibibazo by'imbibi tubona yuko bitakagombye kuba bikiri mu baturage tutararangije kubikemura, twagiye tugaruka ku mpamvu zitandukanye ku mikorere y'abayobozi bakemura ibibazo by'abaturage, uburyo babikemuramo ubwabo uburyo babiherekeza bigasozwa ntibigume biri ahongaho bigatuma umuturage ahora asiragira".      

Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko mu rwego rwo kurengera umuturage no kumufasha gusubizwa ibibazo afite abaturage bakwiye kubanza kwigishwa amategeko y’igihugu, n’uburenganzira bafite.

Yagize ati "dukunda gukora inama ariko inama zikazamo abantu bakeya tukibwira ko abaturage bose babonye amakuru , ubundi inama nziza ni izibereye ku mudugudu iwabo kandi abayobozi aho kugirango bazamure abaturage ahubwo bakabasanga aho bari, hari uburyo rero bwinshi bukwiye gukoreshwa ndetse n'itegeko rigenga uturere ubungubu rishyashya ritegeka meya w'umugi, meya w'akarere kwigisha abaturage amategeko asanzwe ariho ari n'amashya".       

Ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, ubugenzacyaha, n’imiryango itegamiye kuri leta niryo pfundo ryo gusubiza vuba ibibazo abaturage bahura nabyo, dore ko raporo ya RIB igaragaza ko bacyira ibirego birenga 2000 k’umunsi, abayobozi bose bashishikarijwe kujya begera abaturage bakabatega amatwi, ndetse bagahiga gusubiza ibibazo ntibasiragize ababagana.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Oct 28, 2022 - 08:45