Amajyepfo: Hafashwe ingamba zizifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2024.

Hari ingamba zafashwe mur’iyi ntara zizabafasha kugera ku ntego yo kuba bitarenze mu mwaka w’2024 abatuye intara y’Amajyepfo bazaba baragezweho n’amashanyarazi. Ni igikorwa inzego zibishinzwe zivuga ko kizatwara miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda

kwamamaza

Leta y’u Rwanda isanzwe ifite intego y’uko mu mwaka w’2024, abanyatwanda bose bazaba bacana amashanyarazi.

Mugihe aho ingufu z’umuriro w’Amashanyarazi aho zageze, abaturage bagaragaza ko iterambere rihita ryihuta, kuko bakora imishinga itandukanye ibyara inyungu iyakoresha.

Kuva mu 2012-2022, ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage leta y’u Rwanda yabishyizemo imbaraga nuko abayafite bava ku mpuzandengo ya 11% bagera kuri 73%.

Mu ntara y’Amajyepfo, n’ubwo hari uruganda rukura amashanyarazi muri Nyiramugengeri, abayafite ntibaragera ku kigero cy’ 100% nkuko byifuzwa.

Gusa ababishinzwe bavuga ko hari inyigo yakozwe izatwara miliyari zisaga 64 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nyigo ikazasiga abaturage bose bo mu Majyepfo bafite umuriro w’amashanyarazi, aho bazaba bavuye ku mpuzandengo ya 70.5% bariho kugeza ubu, nk’uko bitangazwa na Mushinzimana Jean de Capistran; umuhuzabikorwa w’amashami ya REG mu Majyepfo.

 Mushinzimana, ati: ” ni porogaramu [Rwanda Universal electricity access program] ifite n’amafaranga. Iyi porogaramu izaduha abafatanyabuguzi kandi yaratangiye kuko hari naho byihuta nko muri Kamonyi na Muhanga. Izagera ku bafatanyabuguzi bo mu majyepfo bagera ku 104 866. Muri Kamonyi izaduha abafatanyabuguzi ibihumbi 32, ndetse iwo mushinga uzaba ufite miliyari zigera kuri 19. Muri Muhanga izaduha abafatanyabuguzi bagera ku bihumbi 17, uwo mushinga nawo uzaba ufite muliyoni 11.”

 Yongeraho ko “ mu tundi turere twa Ruhango na Nyanza turi muri lots ya mbere izaduha abafatanyabuguzi 16 358 ndetse bigatwara miliyari 16. Hari lots ya kabiri ya Huye na Gisagara, izaduha abafatanyabuguzi 25 862, nayo izatwara miliyari 17 ndetse iya gatatu ya Nyamagabe na Nyaruguru izaduha abafatanyabuguzi 13 417, ikazatwara miliyari 15 023.”

Biteganyijwe ko iyi nyigo izasiga icaniye abafatabuguzi 104 866, biyongera ku bari basanzwe ku buryo mu mwaka w’ 2024 intara y’Amajyepfo yose izaba icaniwe 100%.

Ibi biyongeraho kuba  buri karere mu turere 8 tugize iyi ntara, kazafatanya n’abikorera mu kugeza amashanyarazi ku baturage aturuka ku mirasire y’izuba.

 @ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Oct 7, 2022 - 13:47