Hakenewe imbaraga mu gufasha abangavu batewe inda gukomeza amashuri

Mu gihe inda ziterwa abangavu ari intandaro y’ibibazo byinshi bikomeje kubangamira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, abangavu bakorewe ihohoterwa bavuga ko akenshi bimwa amahirwe yo gukomeza kwiga nyuma yo kubyara, nyamara baba bagishoboye, imiryango yabo n’amashuri bigatungwa agatoki nk’intandaro yo kwimwa aya mahirwe, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko imiryango idakwiriye gutererana abana mu gihe babyaye ndetse kuva mu ishuri bishobora no gutuma basubira mu ngeso mbi.

kwamamaza

Mu Rwanda kugabanya imibare y’abana baterwa inda zitateganijwe, bikomeje gukomwa mu nkokora n’imbogamizi nyinshi zirimo no kuva mu mashuri kw’abangavu batewe inda.

Uwimana Claudine, yatewe inda atarageza imyaka y’ubukure, nyamara umuryango we nyuma yo kwigishwa waramufashije asubira ku ishuri ariga ararangiza.

Yagize ati "nkimara gusama byabaye bibi cyane nahise ntangira kwiheba numva ko ubuzima bwanjye burangiye, baraduhuguye badusubiza kw'ishuri, nasubiye ku ishuri mfite umwana muto, nahuraga n'abandi bana bakanseka ariko ntabwo byatumye ntiga byanteye imbaraga zo kwiga ndarangiza kandi mbona impamyabumenyi". 

Arakomeza avuga icyifuzo cye ku cyakemura ikibazo cy'abana b’abakobwa badakomeza ishuri nyuma yo kubyara.

Yagize ati "ababyeyi bakwiye guhabwa amahugurwa ahagije cyane kugirango babashe kumva uburenganzira bw'umwana ndetse ko n'iyo umwana yabyaye ubuzima buba butarangiriye aho, bushobora gukomeza kandi bukagenda neza". 

Xaverine Uwimana, ni umubyeyi akanayobora Umuryango Réseau des Femmes aravuga icyo ababyeyi bakora bafasha abangavu batewe inda ndetse bakarwanya ko byakongera kubaho.

Yagize ati "umwana w'umukobwa wahohotewe agaterwa inda ubuzima ntibuba bwarangiye, aba yahungabanye yagize ibibazo ariko iyo abonye abamuba hafi bakamuganiriza bakamufasha mu bintu nkenerwa bya buri munsi agasubira mu ishuri, agafatwa neza nkabandi banyeshuri ariga agatsinda, bafite imbaraga zo kubaka igihugu, bafite ubwenge ,dukeneye ko nabo basubira mu buzima busanzwe ariko na none dukeneye ko badufasha gufasha bagenzi babo batarahura nicyo kibazo cy'ihohoterwa kwirinda ibishuko, kwirinda ababahohotera, gutanga amakuru ku gihe ndetse no kuba bakurikirana ubuzima bwabo".

Yakomeje gira ati "nkababyeyi byabayeho baba bagomba guhagarara mu nshingano nubwo guhungabana byabaho ariko ntibagere ku rwego rwo kwirukana abana mu miryango yabo".   

Umutoni Aline, umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango abajijwe ku ngaruka ziki kibazo yasubije muri ubu buryo.

Yagize ati "Umwana acikiriza ishuri agatakaza icyizere cy’ejo hazaza, iyo adafashijwe gusubira mu ishuri usanga ashobora gusubira mu ngeso mbi, ndetse bigateza umwuka mubi n’amakimbirane mu muryango".

Yongeyeho ko hakenewe ubufatanye ku babyeyi n’abarezi bagashyigikira gusubira mu ishuri kuri aba bana.

Yagize ati "ni ngombwa ko ababyeyi n’abarezi bumvako umwangavu watewe inda akeneye gufashwa kugira ngo abashe kwakira ibyamubayeho akomeze n’ubuzima busanzwe harimo no gukomeza kwiga, umurezi ku ishuri agasabwa na none gufasha  guhindura imyumvire y’uburyo abangavu batewe inda bafatwa kuko aribyo bitera bamwe kwiheba bagahagarika kwiga".

Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yagaragaje ko mu Rwanda abangavu ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 aribo batewe inda mu mwaka wa 2021.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Dec 23, 2022 - 07:14