
Amajyepfo: Abana 9 000 batumva bagiye gufashwa kubona utwuma tubafasha kumva
Dec 8, 2023 - 16:04
Bamwe mu babyeyi b’abana bafite ubumuga bwo kutumva, baravuga ko kubabonera ubuvuzi bikigoranye kuko badashobora kubon aubushobozi bw’ akuma kabafasha kumva, kagura 1 500 000. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko abana batumva 9 000 mu gihugu hose, bagiye guhabwa utu twuma.
kwamamaza
Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage ku nshuro ya 5, yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abafite ubumuga basaga 391 775 barimo, 13% bafite ubumuga bwo kutumva. Ababyeyi babo bagaragaza ko bagowe no kubabonera ubuvuzi.
Ingendo bakoze zabatwaye ubutunzi nuko bushize barekera iyo, nk’uko bishimangirwa na NIYONSABA Valentine wavuye mu Ngororero hamwe na bagenzi be, Umunyamakuru w’Isango Star yasanze ku bitaro bya Kabutare.
Yagize ati: “namuvuje ku bitaro bya muhororo n’I Kabgayi, Kabgayi nibwo muganga yahise ambwira ngo nzaze inaha ku bitaro bya Kabutare. Amafaranga maze gutanga yaba ageze nko mu bihumbi 150.”
Undi ati: “banyihereje ruguru kuri kaminuza, ndamubaza nti ese muganga ubonye ikibazo kiri hehe? Yavutse kuri 25/08/2008. Ntazi kwigaburira, ntiwamubwira ngo mpereza aka, ntiwamuvugisha ni uko nyine bimeze.”
“ naraje nuko urupapuro ndweretse umugabo ati ntabwo navana umwana mu ishuli ngo aze kwicara aha ngaha ngo nkurikirane uyu nguyu, nta bushobozi twabona bwo kumuvuza 100%. Ubwo sinzi aho igipapuro nakiroshye kubera agahinda, ni ubwo naherutse kwa muganga ubundi ndatuza. Kuva icyo gihe kugeza ubu, uwo mwana ntiyumva, ntavuga.”
Icyakora umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy'ubuzima, Dr UWINKINDI François avuga ko binyuze muri gahunda ya “WINSIGA NDUMVA Program” abana bafite ubumuga bwo kutumva bagiye guhabwa utwuma tubafasha kumva ku buntu kandi ahatangirwa izi serivisi n'ibikoresho bikongerwa.
Ati: “ mu buvuzi wenda wasanga n’abana batumva bakeneye turiya twuma bashyira mu matwi dutuma bumva, babibonaga gusa ku bitaro bya kaminuza. Ubu ikigiye kuza muri uyu mushinga ni uko tugiye guhera ku mavuriro yo hasi kuri za centre de santé, ku bitaro by’uturere ndetse tugakorana n’abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego zibanze mu kubona aba bana bafite abana bafite ikibazo cyo kutumva, tukabakangurira kujya kwa muganga bagahabwa serivise zihuse, duhugura abantu ndetse tubaha n’ibikoresho by’ibanze bituma babasha gusuzuma abafite ibibazo byo kutumva.”
“by’umwihariko, uyu mushinga ikindi uzanye ni uko tuzajya dutanga twa twuma dutuma abantu bumva. Muri uyu mushinga tugiye kutubahera ubutu ariko tubasaba ko bakagafashe neza. Turizera ko uyu mushinga uzarangira izi serivise zagiye kuri mituelle kuburyo abantu bakomeza kuzikoresha nta kibazo.”
Aba babyeyi bafite abana batumva, kuko bazashobora kubabwira bakumva, nyuma y'igihe batumvikana nabo.
Umwe ati:“rwose turumva tunezerewe kuba tugiye kubona ubushobozi bwo kuba natwe twavugisha abana bacu bakumva. Byari bihenze cyane, turashimira Leta y’u Rwanda kuba itugejejeho iki gikorwa.”
Undi ati:“ dogiteri [Dr] akanyohereza I Kigali ntafite ubushobozi. None rero kuba tugiye guhura nabo baganga twari twarabuze ubushobozi bwo guhura nabo, umuntu yabishimira Imana, ntacyo Imana itari gukora pe!”
Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda, hari abana basaga 66 272 bafite ubumuga bwo kutumva, bagihura n’ihezwa. Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima[RBC], n’abafatanyabikorwa babo nka UNICEF, bavuga ko abana bafite ubu bumuga bagera ku 9 000 mu gihugu hose, ku ikubitiro bagiye guhabwa utwuma tubafasha kumva, aho kamwe kagura amafaranga y’u Rwanda 1 500 000.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


