Amajyaruguru: Barasaba Leta gukora ibyaborohereza mu gufatanya gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’umushyikirano

Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru barasaba Leta gukora ibiborohereza gufatanya nayo mu ishyirwa mu bikorwa imyanzuro y’inama y’igihugu y’umushikirano. Nimugihe Umukuru w’Igihugu yijeje abatuye iyi ntara kubona vuba ibyo basabye.

kwamamaza

Mu gusoza Inama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro ya 19, kuri site y'intara y'amajyaruguru mu karere ka Burera, abari bahagarariye abandi biyemeje kujya ku ruhembe rw'ibumoso, goverinoma ku ruhembe rw'iburyo bafatanya gushira mu bikorwa inyanzuro yavuye muri iyi nama.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’Isango Star, umwe yagize ati: “Mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’umushyikirano, birumvikana nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora atubwira kwigira, ariko uruhare rw’umuturage narwo rukagaragara kuko ntabwo iterambere rishoboka hakora uruhande rumwe, umuturage we atarimo.”

Undi ati: “si uko abnayarwanda twakwicara twumva ko hari ugomba kutureberera. Tugomba gushyiraho imbaraga zacu yaba mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda, cyane nk’abajya hanze bakarusebya, bakavuga ibitari byo, tugomba kubinyomoza. U Rwanda rwacu tukaruturamo dutekanye, atari ukurubamo nk’abazagenda cyangwa ngo ntabwo twamenya….”

“hari imyanzuro ifatwa, umuturage (…) agomba kubigiramo uruhare rugaragara kugira ngo bishobore kugerwaho. Kandi ntabwo byagerwaho ku ruhande rwa Leta gusa, umuturage atabigizemo uruhare.”

Uretse igishanga cya Rugezi cyo mu karere ka Burera kibamo inyoni zitakiboneka ahantu henshi ku isi, hazwiho n’inkomoko y'uwitwaga Nyabingi ndetse n'ubundi bukerarugendo bushingiye ku muco.

Gusa abahatuye bavuga ko bigoranye kuhagera kubera imihanda idakozwe, basaba ko ibikiri imbogozi byakorwa kugirango bajyanemo.

Umuturage umwe yagize ati:“Turasaba Leta kuko n’ubundi hari ibikorwa Leta iba igomba kwegereza umuturage, hano mu murenge wa Kinoni ndetse n’akarere ka Burera muri rusange, turavuga nk’ikibazo cy’imihanda.”

Undi ati: “bagaragaza mu mpamvu ituma bataza mu bice bya Burera, cyane cyane ku gishanga cya Rugezi…iyo akubwiye akubwira ko impamvu ari umuhanda.”

Gusa imirimo yo gukora gukora umuhanda wa Base –Kirambo  irarimbanije.

Ubwo yasozaga inama y’igihugu y’umushyikirano, Perezida Paul Kagame yijeje abatuye mu ntara y’Amajyaruguru, ko ibibazo birimo imihanda n’izindi nzitizi bagaragaje bigiye gukorwa mu bya mbere.

Yagize ati:” ku ntara y’Amajyaruguru, nabyo byumvikanye, umuhanda ukorwe, nawo wakwihutishwa. Amazi adahari akenewe, icyo nacyo gikwiye kuba mu bya mbere byakurikiranwa n’ababishinzwe, bari hano nabo babyumvishe. Hari n’ishuli ryavuzwe mu Majyaruguru….”

Mu byaranze inama y'igihugu y'umushikirano yabaye ku nshuro ya 19, harimo gushishikariza abanyarwanda guharanira kurya ibyo bakuye mu maboko yabo. Abatuye mu Majyaruguru babigarutseho nyuma yo gusoza Iyi nama y’Umushyikirano, biyemeza kwita ku biteza imbere ubukungu bw’iwabo ku bufatanye n’ubuyobozi bwaho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star –I Nkumba -Burera.

 Jan 25, 2024 - 12:35