Abaturage baracyagenda biguru ntege mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza gusa ngo hari ingamba zigiye gufatwa

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyavuze ko kwiyandikisha muri gahunda ya Ejo Heza atari itegeko gusa ariko ngo bigomba kuba umuco kuri buri munyarwanda wese wo kwizigama by’igihe kirekire kugirango bizamugoboke mu gihe kizaza ibi bikazakorwa kandi ngo hari ingamba zigiye gufatwa zigamije kwigisha no gukangurira abaturage kugana gahunda ya Ejo Heza kuko imibare igaragaza ko ubwitabire bukiri hasi dore ko ari gahunda na Leta ishyigikiye.

kwamamaza

Ni kenshi byagaragajwe ko bamwe mu baturage mu ngeri zitandukanye bahatirizwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kwiyandikisha muri gahunda ya Ejo Heza rimwe na rimwe bakimwa serivisi, urugero n’abaganiriye na Isango Star mu kwezi gushize.

Umwe yagize ati "ujya kwaka serivise muri Leta bakakubwira ngo niba utemera Ejo heza ntayo tuguha, bakakwandikamo mu gahato, bakora ubukangurambaga bakabisobanurira abaturage neza kuko natwe ntabwo tubisobanukiwe neza".   

Kuri iki kibazo ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kibinyujije mw’ishami ryayo rya Ejo heza cyasobanuye ko kujya muri iyi gahunda bitari itegeko ahubwo ari ubushake bw’umuturage nkuko Gatera Augustin umuyobozi mukuru wa Ejo heza abigarukaho.

Yagize ati "mu rwego rwo kuvuga ngo hari abantu barwana n'umuhigo w'inzego zibanze rimwe na rimwe bagashyira abantu muri gahunda ya Ejo heza, iyi gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa nta munyarwanda uhutajwe, ejo heza ni ubushake si itegeko".  

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko nubwo kwiyandikisha muri iyi gahunda bikorwa ku bushake ariko ngo hari ingamba zo kwigisha abanyarwanda umumaro w’iyi gahunda urimo no kuba bagobokwa n’ubwizigame bwabo mu gihe bahura n’ibibazo bitandukanye.

Ati "tugiye kwigisha, bigomba kuba umuco kuko niba uyu munsi uri umukozi ejo akazi wakabura, niba warizigamiye ubwizigame bwawe bwakugoboka, ibyo ni ibintu bihoraho tugomba kwigisha". 

Mu myaka 4 ishize abanyamuryango ba Ejo heza biyongereye ku kigero cya 36% mu gihe imihigo yeshejwe ku kigero cya 44% ndetse ngo ubukangurambaga burakomeje kuko hari byinshi bitaragerwaho.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Sep 15, 2023 - 15:14